Gatebe: “Abarembetsi” baturuka mu tundi turere ngo ni bo bahungabanya umutekano

Abaturage bo mu murenge wa Gatebe, mu karere ka Burera, batangaza ko abacuruza kanyanga baturuka mu tundi turere duturanye n’akarere kabo babateza umutekano muke kuko bahanyura bagiye kuyirangura muri Uganda bafite intwaro za gakondo zirimo ibisongo, ibyuma, imipanga n’ibindi ngo kuburyo uwo bahuye bashobora kumugirira nabi.

Abo bacuruza ikiyobyabwenge cya kanyanga bagikuye muri Uganda bazwi ku izina rya “Abarembetsi” mu karere ka Burera. Muri ako karere hashyizweho ingamba zo kubarwanya ariko nta gihe gishira hatumvikanye abafashwe bikoreye kanyanga.

Umurenge wa Gatebe ni umwe mu mirenge yo mu karere ka Burera iri hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda. Uwo murenge kandi uhana imbibi n’uturere twa Gicumbi ndetse na Rulindo.

Umunyabanga nshingwa bikorwa w'umurenge wa Gatebe avuga ko muri uwo abacuruza kanyanga bagenda bagabanuka.
Umunyabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Gatebe avuga ko muri uwo abacuruza kanyanga bagenda bagabanuka.

Ubuyobozi bw’uwo murenge buvuga ko bakora uko bashoboye kugira ngo barwanye kanyanga muri uwo murenge kuburyo abayicuruza ndetse n’abayinywa muri uwo murenge bagenda bagabanuka.

Munyarubibi Jean Pierre, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatebe, avuga ko abacuruza kanyanga baturuka mu tundi turere baturanye ari bo bahungabanya umutekano ngo kuburyo buri gihe bahora bahanye nabo.

Agira ati “Hari udutsiko tw’abantu duturuka mu duce two hirya nka za Rulindo, tukanyura mu murenge wacu. Ni bo tuba duhanganye nabo, bagenda nijoro, bakagenda mu bintu bimeze nk’amatsinda. Akenshi nta nubwo tunabafata bakubita hasi bakirukanka.”

Kanyanga yose ifatirwa mu karere ka Burera ituruka muri Uganda.
Kanyanga yose ifatirwa mu karere ka Burera ituruka muri Uganda.

Akagari ka Musenda, muri uwo murenge, niho hashyirwa mu majwi yo kuba indiri ndetse n’icyambu cy’Abarembetsi bajya kurangura kanyanga muri Uganda bakayikwirakwiza mu tundi turere duhana imbibi n’aka Burera.

Munyarubibi ashimangira ibi avuga ko ku itariki ya 09/01/2014, muri ako kagali, abanyerondo bafatanyije n’inzego z’umutekano batesheje “Abarembetsi” kanyanga ingana na litiro 34.

Ngo nta numwe ariko muri abo barembetsi bafashe ngo kuko bakubise hasi kanyanga bari bikoreye ubundi bariruka.

Akomeza avuga ko bashyizeho ingamba zo gukaza amarondo bityo abaturage bagafasha inzego zishinzwe kubungabunga umutekano zirimo abasilikari ndetse n’abapolisi. Ngo abo baturage iyo babonye “Abarembetsi” bavuza induru ubundi abashinzwe kubungabunga umutekano bagatabara.

Kumena kanyanga yafashwe ni zimwe mu ngamba zafashwe mu karere ka Burera mu rwego rwo gukumira icyo kiyobyabwenge.
Kumena kanyanga yafashwe ni zimwe mu ngamba zafashwe mu karere ka Burera mu rwego rwo gukumira icyo kiyobyabwenge.

Mu karere ka Burera ikibazo cya kanyanga gihora kigarukwaho. Umuyobozi bukavuga ko bwafashe ingamba zo kurwanya icyo kiyobyabwenge zirimo gufata abacuruza kanyanga bagashyikirizwa ubutabera bagacirirwa urubanza mu ruhame aho bakoreye icyaha ndetse no kumena kanyanga yafashwe.

Gusa ariko ibyo ntibibuza ko bamwe mu Banyaburera bakomeza kuyicuruza. Abayicuruza bemeza ko igira inyungu nyinshi kuko ijerekani imwe ya kanyanga ya litiro 20 bayirangura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 12 muri Uganda mu Rwanda bayikuramo amafaranga ibihumbi 40.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bukomeza gusaba abaturage kuba ijisho ry’abagenzi babo, bamenya ababa bacuruza kanyanga bagatanga ayo makuru mu buyobozi.

Ubwo buyobozi kandi buvuga ko inzu izongera gufatwa icururizwamo kanyanga izajya ihita ifungwa burundu.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko se koko kanyanga ni’ikiyobyenge kurusha whisky? Oya murabeshya!

ganja yanditse ku itariki ya: 11-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka