Gashora: Umuzamu warindaga ibyuma bifasha kuhira imyaka yishwe

Umuzamu warindaga imashini n’ibindi bikoresho bifasha kuhira imyaka y’abaturage ku kiyaga cya Rumira mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera yishwe n’abantu bataramenyekana.

Uwo muzamu witwa Niyondora Jeremie ngo abamwishe bamusanze ku kazi ke tariki 12/01/2014 maze baramutemagura bamusiga ari intere yashizemo umwuka nk’uko byemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashora, Murenzi Jean Marie Vienney.

Yagize ati “twatabajwe n’abaturage mu gitondo batubwira ko basanze yapfuye, turakeka ko baba ari abajura bari baje kwiba ibyo bikoresho n’ubwo iperereza rya polisi rigikomeje kugirango rigaragaze abamwishe”.

Polisi ikorera mu karere ka Bugesera itangaza ko imaze guta muri yombi abantu batandatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwo muzamu, kandi ko igikomeje iperereza kugirango abamwishe bamenyekane.

Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya ADEPR Nyamata mugihe utarashyingurwa.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka