Gasabo: Umwana w’imyaka 9 yitabye Imana arohamye

Umwana w’imyaka 9 wo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali yitabye imana mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 20/10/2013 arohamye mu cyobo cy’amazi cyari hafi y’icyubakwa.

Nk’uko Polisi ibitangaza, uwo mwana yari wenyine arimo gukina maze anyerera mu cyobo cyuzuye amazi abura umutabara amazi aramuhitana.

Uyu mwana utatangajwe amazina umurambo we wajyanwe ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe hamenyekane icyamwishe mu by’ukuri, ku ruhande rwa Polisi iperereza rirakomeje.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, S/P Urbain Mwiseneza yakanguriye ababyeyi kuba hafi abana babo, kubaganiriza ku bintu by’ibanze bakeneye no gutabaza ishami rya polisi rishinzwe inkongi kugira ngo ritabare abari mu kaga.

Ngo ababyeyi b’uwo mwana bashobora gukurikiranwa ku cyaha cy’ubwicanyi gihanishwa imyaka ibiri n’amande ya miliyoni ibiri.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka