Gakenke: Ikamyo yakoze impanuka irangirika cyane, batatu barakomereka
Ikamyo yo mu bwoko bwa Scania ifite puraki RAA 153 M yakoze impanuka irangirika cyane, abantu babiri barimo barakomereka byorohereje na ho umushoferi avunika imbavu enye ziratana.
Iyi mpanuka yabereye mu metero nke uvuye mu mujyi wa Gakenke uherereye mu Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 10/04/2013 kubera imodoka yacitse icyuma gikaraga amapine (cladon).
Mundenge Gerard w’imyaka 56 wari utwaye iyo modoka, avuga ko yavaga mu Karere ka Musanze munsi y’ikirunga cya Kalisimbi yerekeza i Kigali. Ngo yenda kugera mu Mujyi wa Gakenke yumvise Cladon icitse, abona ibye bimurangiranye kuko nta feri zafataga.
Agira ati: “ Numvise cladon icitse mbwira abandi bantu babiri twari kumwe mu modoka ko dushize. Imbere yanjye hari FUSO navugije ihoni kugira ngo yihute ive mu nzira agira ngo ndamuhagaritse arahagara, nadubuye imodoka ngira muceho ku bw’amahirwe mucaho.
Nahuye n’ivatiri ya RAV ndayikwepa nibuka ko imbere yanjye hakunda kuba ingusho mfata icyemezo cyo kuyegeka ku mugunguzi.”
Uko ari batatu bahise bajyanwa kwa muganga ku Bitaro ya Nemba kugira ngo bakurikiranwe n’abaganga. Mudenge umaze imyaka 30 atwara imodoka yavunitse imbavu mu gihe bagenzi be babiri bakomeretse ku buryo bworoshye mu mutwe.
Nk’uko Mudenge abyivugira, ngo agiye koherezwa kuvurirwa ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) kuko ari hafi y’umuryango we kandi gukira bizafata igihe kirekire.
Ikamyo yangiritse cyane aho abantu bicara (cabin), n’amapine abiri y’imbere araturika ku buryo kuyihakura bitazoroha. Uretse cladon yaturitse n’ibindi byuma byangiritse harimo n’ibyavuyemo.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibihangane disi!!!