Gahini: Imbogo yakomerekeje umuturage ku kibero no ku ijosi

Mukunzi Mutabazi w’imyaka 20 wo mu mudugudu wa Tsima mu kagari ka Kahi mu murenge wa Gahini wo mu karere ka Kayonza yakomerekejwe n’imbogo yo muri Parike y’Akagera mu gitondo cya tariki 30/11/2013.

Uyu muturage yahise ajyanwa kuvurizwa ku bitaro bya gahini mu karere ka Kayonza. Abaturage baturiye iyo Parike y’Akagera bari baramaze kugira icyizere cy’umutekano bitewe n’uko iyo Parike yamaze kuzitirwa.

Abaturage batuye mu nkengero za yo bavuga ko hari imbogo nkeya zasigaye hanze ya Parike nyuma yo kuyizitira, zikaba ari zo zikiri guteza umutekano muke mu baturage batuye mu nkengero za Parike y’Akagera.

Ruhatangabo Jean de Dieu utuye mu mudugudu wa Tsima avuga ko imbogo ziri hanze ya Parike zigera kuri 12, ariko ngo zigenda ziva hirya no hino. Yongeraho ko abaturage bafite impungenge ko zizakomeza kona imyaka y’abaturage nk’uko byahoze mbere Parike itarazitirwa.

Ati “Imbogo zisigaye [hanze ya Parike] ni nkeya ziragera nko muri 12. Ariko ziragenda zitarurukana hirya no hino. N’ubu zirona imiceri y’abaturage batangiye guhinga mu gishanga. Dufite impungenge ahubwo ko na zo nibatazijyana ibigori ziraza kubijyamo zibirye”.

Abaturage batuye mu nkengero za Parike y’Akagera bashima igikorwa Leta yakoze cyo kuzitira Parike, kuko bisa n’ibyatanze agahenge kuri bamwe mu baturage bahoraga bahutazwa n’inyamaswa za Parike.

Gusa basaba inzego bireba gushaka uko bakwinjiza izo mbogo nkeya zikiri hanze ya Parike, kuko uretse kuba zakomeza kwangiza imyaka y’abaturage zikomeje no kubahutaza.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka