Buri Munyarwanda asabwa kugira uruhare mu gukumira icuruzwa ry’abantu

Kuba uruhare rwa buri Munyarwanda rukenewe mu gukumira icuruzwa ry’abantu byagarutsweho n’umuyobozi wa polisi y’igihugu mu karere ka Huye, Chief Spt Tom Murangira kuri uyu wa gatanu tariki ya 22/8/2014 ubwo yaganiriraga abanyeshuri bo mu Rwunge rw’amashuri rw’ababyeyi rwa Butare (CEFOTEC).

Hari muri gahunda y’ibiganiro byagenewe ibyiciro binyuranye by’abaturage hagamijwe gukangurira buri wese kugaragaza uruhare rwe mu gukumira impanuka zo mu muhanda, ubucuruzi bukorerwa abantu no kujyana abana mu tubari.

Abanyeshuri bakanguriwe kujya batanga amakuru y'aho babona cyangwa bakeka mu kugira uruhare rwo gushuka urubyiruko.
Abanyeshuri bakanguriwe kujya batanga amakuru y’aho babona cyangwa bakeka mu kugira uruhare rwo gushuka urubyiruko.

Nk’uko uyu muyobozi wa polisi yabigaragaje, ngo icyaha cyo gucuruza abantu ni icyaha gishobora gukorwa hadatekerezwa ko ari icyaha. Ngo biranagoye kugitahura kuko usanga abacuruzwa baba babwiwe ko ari akazi bagiye gushakirwa.

Akenshi kandi ngo abacuruzwa ahanini ni urubyiruko, bagakoreshwa nko mu buraya no mu mirimo idahemberwa abandi bagakurwamo ibice by’umubiri nk’impyiko.

Urubyiruko cyane cyane abakiri mu mashuli nibo usanga bashukwa bakajyanwa gucuruzwa.
Urubyiruko cyane cyane abakiri mu mashuli nibo usanga bashukwa bakajyanwa gucuruzwa.

N’ubwo ngo mu Karere ka Huye nta buhagaragara, ngo kubusobanurira ingeri zinyuranye z’abantu ni uburyo bwo kubukumira.

Ati “Uretse abanyeshuri, no mu bandi baturage tujyayo. Buriya nk’abashoferi n’abamotari bashobora guhura na bene ibi bibazo, ugasanga utabasobanuriye ngo bashishoze ntacyo waba ubamariye.

“Kugira ngo turwanye bene iki cyaha ni uko dukorana n’abantu bose, tubasaba ko dukorana neza, kugira ngo n’amakuru aho bibaye ngombwa ajye atugeraho. Na bo bumve bafite cya cyizere cy’uko ikitari cyo tukirwanyiriza hamwe.”

Bamwe mu banyeshuri bo mu Rwunge rw’amashuri rw’ababyeyi rwa Butare, bavuga ko ibyaha nk’ibi byo gucuruza abantu cyangwa se ibisa na byo babibona aho batuye. Israël Irankunda ukomoka mu mujyi wa Kigali we, ngo nyuma yo gusobanukirwa n’iki cyaha azanagira uruhare mu kukirwanya cyane cyane mu rungano rwe.

Naho Odette Niyobuhungiro ukomoka mu karere ka Nyaruguru, ngo nk’umuntu utuye ku mupaka, atekereza ko mu bambuka umupaka hashobora kuba haba hari abajyanywe gucuruzwa.

Aragira rero inama bagenzi be b’abakobwa “Icyo nagiraho inama bagenzi banjye b’abakobwa ni ukwirinda abantu baza bababwira ngo dufite akazi ahantu hatandukanye, ngo turabajyana mu kindi gihugu .”

Zirarema Bizimana ushinzwe amasomo muri iri shuri, we avuga ko ahanini urubyiruko rugushwa mu cyaha cyo gucuruzwa ku bw’inyota y’amafaranga. Arugira rero inama yo gukura inyungu mu byo rwavunikiye, agaruka cyane cyane ku nyigisho z’ubumenyingiro bufasha urubyiruko kwihangira imirimo.

Ku bijyanye n’impanuka ndetse no kujyana mu tubari abana bari munsi y’imyaka 18, naho ngo uruhare rwa buri wese rurakenewe mu kubikumira. Icyo abantu bose basabwa cyane cyane ni ugutanga amakuru ku nzego za polisi bifashishije imirongo ya terefoni yabugenewe.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka