Burera: Barasabwa kutazatatira igihango bagiranye n’ingabo zari iza RPA

Abaturage bo mu murenge wa Butaro, mu karere ka Burera, barasabwa kutazatatira igihango bagiranye n’ingazo zari iza RPA/RPF Inkotanyi ngo babe bakorana n’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ubu ni bumwe mu butumwa bwahawe aba baturage ubwo ku wa gatanu tariki ya 04/07/2014, bizihizaga ku nshuro ya 20 umunsi mukuru wo Kwibohora. Umunsi waranzwe n’akarasisi ndetse na morali y’indirimbo zitandukanye zigaragaza ubutumwa bwo Kwibohora.

Abaturage bo mu murenge wa Butaro, mu kagari ka Gatsibo, ahabereye uwo muhango wo kwizihiza umunsi wo Kwibohora, baturiye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda.

Kuva mu mwaka wa 1991 ubwo ingabo zari iza RPA/RPF Inkotanyi zari ziri mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, muri ako gace hari hari ibirindiro byazo kugeza na n’ubu.

Umuhango wo kwizihiza umunsi wo Kwibohora wari witabiriwe n'abaturage babarirwa mu bihumbi.
Umuhango wo kwizihiza umunsi wo Kwibohora wari witabiriwe n’abaturage babarirwa mu bihumbi.

Abahatuye bahamya ko kuva icyo gihe kugeza ubu babanye neza n’izo ngabo kuko zabacungiye umutekano kandi na n’ubu zikaba zikiwubacungira. Bavuga ko kandi bazakomeza kubana nazo neza; nk’uko umusaza Ndengejeho Philipe abihamya.

Agira ati “N’ubu turatuje rwose dufite amahoro, nta ribi dufite rwose. Icyifuzo dufite ahubwo twifuza ko bagumya kuturinda, abo bari inyuma (y’igihugu) bakaguma yo, ntibabinjirane. N’ubu abasilikare (RDF) turi nabo, bahagaze ku mipaka, baradusura buri gihe, bakatureba…

…ni ugukomeza tukabana n’aba basilikare ba Perezida Paul Kagame. Perezida Kagame niwe tuzi. Yaduhaye inka, yaduhaye amazu, abapfakazi ari kubareba, impfubyi ari kuzireba, amashuri ari kubaka, ibitaro ari kubaka…”.

Mu karere ka Burera ku munsi wo kwibohora batashye n'ibikorwa bitandukanye by'iterambere. Aha barimo bataha umuhanda Rusumo-Gatsibo.
Mu karere ka Burera ku munsi wo kwibohora batashye n’ibikorwa bitandukanye by’iterambere. Aha barimo bataha umuhanda Rusumo-Gatsibo.

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, yababwiye ko umusingi w’iterambere ryose bamaze kugeraho ari umutekano. Abasaba gukomeza kuwubungabunga bima amatwi ibihuha kandi birinda gukorana n’abashaka kuwuhungabanya.

Agira ati “Umusingi wacu wo kwiteza imbere ni umutekano. Ndagira ngo Banyabutaro ntimuzatatire igihango. Kuko kera ndi umwana ba sogokuru batubwiraga ko uwatatiraga igihango cyaramwicaga.

Ntabwo ushobora rero kugambanira u Rwanda ngo ugire amahoro. Niyo mpamvu mbasaba kuri uyu munsi kwirinda ibihuha, uwo ari we wese wakongera kuzana amacakubiri, akadushora mu macakubiri azana ibihuha yitwaje icyo ari cyo cyose.”

Umuyobozi w'akarere ka Burera yasabye abanyaburera kutazigera na rimwe batatira igihango.
Umuyobozi w’akarere ka Burera yasabye abanyaburera kutazigera na rimwe batatira igihango.

Uyu muyobozi kandi akomeza asaba abaturage bo mu murenge wa Butaro ndetse no mu karere ka Burera muri rusange, gufata ingamba zikomeye bakomeza urugendo rwo kwibohora kuko rukiri rurerure.
Aha akaba abasaba kwirinda ibiyobyabwenge ndetse no kujya bajyana abana babo ku ishuri kuko uburezi nabwo ari umusingi w’iterambere.

Ubwo mu karere ka Burera bizihizaga umunsi wo Kwibohora babanje gutaha ibikorwa bitandukanye by’iterambere byagezweho mu myaka ishize: umuyoboro w’amashanyarazi ureshya n’ibilometero 12, amashuri, umuyoboro w’amazi, umuhanda Rusumo-Gatsibo ndetse n’inyubako yavuguruwe yo ku bitaro bya Butaro.

Uwo muhango kandi waranzwe n'indirimbo ndetse n'imbyino zitanga ubutumwa bwo Kwibohora.
Uwo muhango kandi waranzwe n’indirimbo ndetse n’imbyino zitanga ubutumwa bwo Kwibohora.
Umunsi wo Kwibohora mu karere ka Burera waranzwe n'akarasisi k'abantu batandukanye.
Umunsi wo Kwibohora mu karere ka Burera waranzwe n’akarasisi k’abantu batandukanye.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka