Bugesera: Yafatanywe udupfunyika tw’urumogi 1273

Minani Cleophace utuye mu kagari ka Nyamata mu mudugudu wa Rwakibirizi mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera yafatanywe udupfunyika tw’urumogi 1273 yacururizaga iwe mu rugo.

Uyu mugabo yafashwe tariki 06/12/2013 ku bufatanye bwa polisi n’ingabo ndetse n’abaturage aho avuga ko yaruranguraga mu mujyi wa Kigali nk’uko bivugwa na polisi.

Umuyobozi wa polisi mu karere ka Bugesera, Supt. Kinani Donat, avuga ko amakuru yatanzwe n’abaturage niko kujya iwe bamutunguye bamugwa gutumo bamufatana itwo dupfunyika.

Yagize ati “ turashima abaturage nibakomereze aho bajye abaduha amakuru kuko aribyo bituma dukumira ibyaha bitaraba”.

Minani watawe muri yombi yasezerewe mu ngabo afite ipeti rya Caporal, akomoka mu murenge wa Tumba mu kagari ka Rango mu mudududu w’Ubumwe mu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo.

Afungiye kuri sitasiyo ya polisi mu gihe biteganyijwe ko akorerwa idosiye maze akazashyikirizwa inkiko.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka