Bugesera: Umwana w’amezi atatu yatawe mu musarane w’ikigo nderabuzima
Umuntu utaramenyekana yataye umwana uri mu kigero cy’amezi atatu mu bwiherero bw’ikigo nderabuzima cy’umurenge Kamabuye mu karere ka Bugesera.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuwa 08/09/2014, ubwo umwe mu bakozi b’icyo kigo nderabuzima yajyaga mu bwiherero maze agezemo yumva umwana arimo kurira bamutaye mu mwanda w’ubwiherero niko guhita atabaza.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamabuye, Murwanashyaka Oscar, yagize ati “ twahise twihutira gutabara uwo mwana, ariko kubw’amahirwe twasanze umwanda utamwangije cyane uretse ko wamutwitse ibirenge n’amaguru”.
Murwanashyaka avuga ko uwo mwana yahise yitabwaho n’abaganga bakaba bamuvuye ibisebe, ariko akaba yahise yoherezwa ku bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata kugirango yitabweho cyane kuko afite ibibazo by’imirire mibi.
Ati “aha niho duhera twemeza ko uyu mwana watawe n’Umurundikazi kuko nibo usanga abana babo bafite ibibazo by’imirire mibi, kandi iyo ari kuwa mbere isoko ryaremye isanga aba ari benshi muri uyu murenge baje guhaha cyangwa gushaka akandi kazi”.
Hakoreshejwe inama y’abaturage bose ndetse hanatangwa amatangazo menshi ngo harebwe uwaba uzi uwo mwana ariko kugeza n’ubu ntawe uramumenya.
Ati “Abarundikazi baza hano ari benshi baje gushaka akazi ariko kubera ko baba bafite abana bato ntawemera kubaha akazi akaba ariyo mpamvu dukeka ko babata kugirango babashe kubona akazi dore ko baba bafite ibibazo by’imirire mibi”.
Kuri ubu ngo ingamba zafashwe kugirango harebwe uburyo bahagarika ibyo bikorwa kuko hadashize n’umunsi undi ataye umwana mu rusengero ubwo yari yaje gusenga kugeza n’ubu uwamutaye akaba ataramenyekana.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Arko Kuki Bugesera Ihora Ivugwa Amakuru Mabi, Imfu Z’abana Bajunywa Mumusane Yiyongera Police Nizibe Maso