Bugesera: Umuntu utaramenyekana yataye umwana w’amezi atanu mu rusengero

Umugore utaramenyekana yataye umwana w’uruhinja ufite hagati y’amezi atanu n’atandatu, mu rusengero rwa ADEPR ruri mu murenge wa Kamabuye mu kagari ka Mpeka mu mudugudu wa Byimana mu karere ka Bugesera.

Ibi byabaye ku cyumweru tariki 07/09/2014 mu masaha ya saa yine, ubwo uyu mugore yinjiraga mu rusengero aje gusenga nk’abandi, ariko nyuma aza kubwira uwo bari bicaranye ngo namufashe uwo mwana maze ajye kwihagarika niko kugenda agiye nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamabuye, Murwanashyaka Oscar.

Yagize ati “kugeza ubu ntiturabona umubyeyi we, ariko aracyashakishwa. Gusa amakuru dufite ni uko uwamutaye yavugaga Ikirundi cyane kandi birashoboka kuko hano duturanye n’igihugu cy’u Burundi kandi abenshi barema isoko hano ndetse bakaza no kuhasengera”.

Uyu muyobozi atanga ubutumwa ku baturage ko bagomba kugira ubushishozi igihe umuntu amusigiye umwana kuko ashobora ku mwiba cyangwa akanamuta. Ati “ikindi ndabasaba ko batabyara abana badashoboye kurera ahubwo ko bagomba kubyara abana babateganyirije, ikindi kandi buri muturage agomba kuba ijisho rya mugenzi we”.

Kuri ubu uwo mwana arimo kurererwa kwa pasiteri w’urusengero witwa Nduwayo Paul, aho bamuha amata ariko ngo nyina nakomeza kubura azajyanwa kurererwa mu bigo birera imfubyi.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka