Bugesera: Umugabo yitabye Imana azize inzoga y’inkorano

Umugabo witwa Bigirimana Samuel w’imyaka 28 y’amavuko utuye mu murenge wa Mareba mu kagari ka Bushenyi mu mudugudu wa Bukamba mu karere ka Bugesera, yitabye Imana nyuma yo kunywa amacupa atatu y’inzoga y’inkorano.

Sebatware Magellan, umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Mareba, avuga ko uyu mugabo izo nzoga yazinywereye mu kabari k’uwitwa Kamanzi Tharcise, ariko kakaba gakodeshwa n’uwitwa Ayimiheto Claver.

Yagize ati “Badutabaje mw’ijoro ryo kuwa 11/1/2014 mu masaha akuze ya saa sita zirengaho iminota mike, batubwira ko amaze kunywa inzoga y’inkorano amacupa ane nibwo yatangiye gusamba tuhageze dusanga byarangiye.”

Ubuyobozi n’abaturage bukaba bwahise bumwihutana ku bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata ariko nabo basanga ntacyo bakora kuko byari byarangiye.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Mareba akaba asaba abaturage kwirinda izo nzoga z’ibikorano kuko zitujuje ubuziranenge kandi bagomba kuzajya batanga amakuru y’abazenga n’abazicuruza maze abagafatwa bakabihanirwa.

Umurambo wa nyakwigendera ukaba uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya ADEPR Nyamata mu gihe hagitegerejwe ko abo mu muryango we baza kuwutwara ngo bawushyingure.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka