Bugesera: Moto yari yibwe habonetse nyirayo aranayishyikirizwa

Polisi y’u Rwanda yashyikirije Iradukunda Patrick ipikipiki yo mu bwoko bwa TVS yari yafatiwe mu karere ka Bugesera kuwa 27/03/2014, hakekwa ko yibwe ariko nyirayo akabanza kuyoberana.

Iyi moto yafatanywe uwitwa Muhire Charles utuye ahitwa Gasenga mu kagari ka Nyamata Ville mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera. Iradukunda Patrick wari usanzwe ari umumotari ngo yambuwe iyi moto kuwa 22/03/2014 ku isaha ya saa mbiri z’ijoro n’abantu bafatanyije n’uriya Muhire Charles.

Komanda wa polisi y'u Rwanda i Nyamata, Chief Inspector Bacondo Issa, ashyikiriza moto n'ibyangombwa byayo uwari wayibwe.
Komanda wa polisi y’u Rwanda i Nyamata, Chief Inspector Bacondo Issa, ashyikiriza moto n’ibyangombwa byayo uwari wayibwe.

Yatangaje ko ubwo yari mu kazi ke ko gutwara abagenzi ahitwa Kicukiro centre mu mujyi wa Kigali, ngo haza umugabo amusaba ko amutwara akamugeza i Gahanga ariko abanza kumuteguza ko we nta mafaranga yo kwishyura afite, ngo hari mugenzi we uri bumwishyurire.

Uyu Iradukunda ngo yaramutwaye, barenze ahitwa i Nyanza ya Kicukiro, babona umuntu wagendagendaga ku muhanda hafi y’ishyamba rihari, umugenzi Iradukunda yari atwaye aramubwira ngo ahagarare ni uwo mugenzi we yavugaga uri bumwishyure.

Bamwishyuye amafaranga y’u Rwanda 500 bari bavuganye, ariko ngo agiye kugenda yumva bamunigishije umugozi, bamukura muri moto bamuzirika amaguru n’amaboko, bamushyira n’ibitambaro mu kanwa, baramukubita cyane, bamuta mu muferege w’amazi batwara ya moto. Ngo yaje kwihirika agenda atemba agera mu muhanda, aho yavanywe n’abaturage bamubonye bakamuhambura, bamugeza kwa muganga ahitwa Gahanga, nabo bamwohereje mu bitaro bya Masaka kuko ngo yari yatesekaye cyane.

Iradukunda avuga ko ngo abamwibye ipikipiki banamutwaye n’amafaranga ibihumbi 32 yari afite mu mufuka, na telefoni ye igendanwa, ibyangombwa bye bwite n’ibya moto. Iyi moto Iradukunda ngo yayitwaraga atari iye, ndetse nyirayo yumvise ko bayibye ajya kurega uyu wayitwaraga, akeka ko ariwe wayigambaniye akayiyibisha n’abo bari babyumvikanyeho.

Polisi itangiye iperereza nibwo yaje gufatira iyo pikipiki mu karere ka Bugesera.

Uwayifatanywe witwa Muhire Charles yabanje guhakana ko atazi ibyayo ngo ari umuntu wayimubikije, ariko nyuma aza kwemera ko yagize uruhare mu kuyiba, polisi y’u Rwanda iravuga ko ubu iri gushakisha n’abandi babigizemo uruhare bose.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

njye sinunva impanbu umuntu yicya undi ntacyo amuhora bazagarure itegeko ryigihano cyuruphu

gasana anastase yanditse ku itariki ya: 1-04-2014  →  Musubize

UBUGOME MUBANTU KO BUKOMEJE KWIYONGERA KOKO?NYAGASANI ABE HAFI ABANYARWANDA DA.

Aimable yanditse ku itariki ya: 30-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka