Bugesera: Hatwitswe ibiti by’imishikiri n’ibiyobyabwenge bifite agaciro gasaga Miliyoni 60

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bufatanyije na polisi bwatwikiye imbere y’abaturage ibiti by’umushikiri bifite agaciro ka miliyoni 60 ndetse hanamenwa Kanyanga n’urumogi nabyo bifite agaciro k’ibihumbi 810 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ibyo biyobyabwenge byamenwe kuri uyu wa 13/08/2014 ni litiro 270 zari mu majerekani 15 za Kanyanga zifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 390, ibiro 15 n’udupfunyika 300 tw’urumogi bifite agaciro k’ibihumbi 420, hamwe na toni 60 z’ibiti by’imishikiri bizwi ku izina rya Kabaruka zingana na miliyoni 60.

Polisi itwika ibiti by'imishikiri mu rwego rwo guca intege ababicuruza kuko kubitema bifatwa nko kwangiza ibidukikije.
Polisi itwika ibiti by’imishikiri mu rwego rwo guca intege ababicuruza kuko kubitema bifatwa nko kwangiza ibidukikije.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis, yasabye abaturage b’akarere ka Bugesera kwirinda ibiyobyabwenge, by’umwihariko abasaba kwirinda ibikorwa byangiza ibidukikije.

Yagize ati “ndasaba abaturage ko bakwirinda gucukura ibi biti bya Kabaruka kuko aho bivuye hasigarira aho, mu gihe akarere ka Bugesera kagiye gahura n’ibibazo by’ibura ry’imvura biturutse ku mashyamba make yaharangwaga”.

Supt.Vandama Victor umuyobozi wa Polisi mu karere Bugesera yasabye abaturage kwirinda gucuruza, guhinga no kunywa ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi mu buzima bwabo.

Ati “ndabashishikariza kugana indi mirimo y’abazanira inyungu batagannye iy’ibiyobyabwenge kandi n’aho babonye ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bakwihutira gutanga amakuru mu nzego z’ubuyobozi”.

Ibiyobyabwenge byamenwe byiganyemo kanyanga yanganaga na litiro 270.
Ibiyobyabwenge byamenwe byiganyemo kanyanga yanganaga na litiro 270.

Bamwe mu baturage b’akarere ka Bugesera bari aho iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Nyamata, batangaje ko ibi basabwa n’ubuyobozi bagiye kurushaho kubishyira mu bikorwa, kuko bazi ingaruka ibiyobyabwenge bigira kubabikoresha nk’uko bivugwa na Niyonzima Paul.

“Tugiye kuba ijisho rya buri wese, aho tuzajya tubona ibiyobyabwenge twihutire kubimenyesha abayobozi hakiri kare,” Niyonzima.

Ibiti by’imishikiri byatwitswe byari byaratangiye gufatwa mu kwezi kwa 12 k’umwaka wa 2013, naho ibindi n’ibyafashwe mu mezi atanu ashize.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka