Bugesera: Hadutse abahungabanya umutekano w’abaturage batera amabuye hejuru y’amazu

Ahitwa i Gashanga mu kagari ka Rwinume mu murenge wa Juru ho mu karere ka Bugesera hadutse abantu batera amabuye hejuru y’amazu y’abaturage ku buryo hari n’amwe mu mazu yatobotse.

Abatuye muri uwo mudugudu bavuga ko mu mwaka ushize mu kwezi kwa karindwi hadutse abantu bakajya batera amabuye hejuru y’inzu mu masaha ya nijoro, ariko bikaza kumara igihe gito bigacogora, none ubu baravuga ko byasubiriye nk’uko bivugwa n’umwe muri abo baturage witwa Bagirubwira Clement.

Uyu Bagirubwira yagize ati “Mu cyumweru gishize ndetse no mu ijoro ryo kuwa 24/3/2014 byabaye ibindi kuko bateye amabuye ku nzu y’uwitwa Bahirumwe Innocent, maze amabuye apfumura inzu ye, ndetse banatera Kanyabujinja Francois, maze ibuye rifata umwana we ku kirenge ariko ntiryamukomeretsa.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Juru, bwana Nzaba Muhimuzi Benjamin yemeje ayo makuru, ngo hakaba hafashwe ingabo zo gukaza umutekano ku buryo ngo abakora ibyo baza gutabwa muri yombi.

Yagize ati “Twiyemeje ko irondo rigomba gutangira hakiri kare kuko abakora ibyo bakunze kubikora mu masaha akiri kare yo hagati ya saa moya na saa mbiri kandi abaturage bose bashyigikiye ko twakwirindira umutekano kandi twabasabye gutuza ntibakuke umutima kuko nidufatanya twese abaturage n’abayobozi abo banyarugomo baza gutabwa muri yombi bidatinze.”

Abaturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko abo banyarugomo nta muntu bibasira ku buryo bwo kuvangura kuko ngo bagenda batera amabuye ku mazu babonye yose nta kuvangura kandi ngo bigakorwa mu gihe gito cyane, bakaba barazimiye.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka