Bugesera: Bamusanze mu nzu yashizemo umwuka nyuma yo kwiyahuye

Ntawuhiganayo Jean w’imyaka 25 y’amavuko wari utuye mu murenge wa Mareba mu kagari ka Rango mu mudugudu wa Kagarama mu karere ka Bugesera yasanzwe mu nzu yashizemo umwuka nyuma yo kwiyahura.

Ibi byabaye ku masaha ya saa moya z’umugoroba zo kuwa 5/11/2013 kandi ababyeyi be bavuga ko uyu nyakwigendera bikekwa ko yiyahuye bitewe nuko yarafite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.

Sebatware Magellan uyobora umurenge wa Mareba arasaba abaturage kujya batanga amakuru ku gihe kugirango hakumirwe impfu zitunguranye nk’izo. Yagize ati “ndasaba abaturage kujya bamenya abantu bafite ibibazo, hanyuma bakajya bacungirwa hafi kubijyanye n’ubuzima bwabo”.

Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera ukaba wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya ADEPR Nyamata, aho azakurwa ujyanwa gushyingurwa.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka