Bugesera: Ari mu bitaro nyuma yo kugerageza kwiyahura anyweye ibinini by’imbeba

Umugore witwa Munganyinka Josephine w’imyaka 28 y’amavuko arwariye mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata nyuma yo gushaka kwiyahura anyweye ibinini byica imbeba ariko ntiyapfa ahubwo aza gutabarwa ajyanwa kwa muganga.

Ibi byabereye mu kagari ka Kibenga mu mudugudu wa Kindonki mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera tariki 12/01/2014.

Ngo impamvu yo gushaka kwiyahura ngo ni uko uyu mugore yafashwe yibye amafaranga y’umugabo we witwa Buregeya Innocent noneho ayamufatanye kandi yabihakanaga undi kubera ikimwaro nibwo yashatse kwiyahura nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kibenga, Mutesi Flora.

Yagize ati “amakuru twahawe n’abaturanyi be ni uko yanyoye iki kinini kica imbeba mu masaha ya saa cyenda z’igicamunsi hanyuma aza kubonwa saa kumi nebyiri z’umugoroba aribwo twahise twihutira kumujyana kwa muganga”.

Avuga ko ubu arimo gukurikiranwa n’abaganga nabo bihutiye kumuha imiti igabanya ubukana bw’icyo kinini.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka