Bugesera: Abantu bataramenyekana bibasiye inka z’abaturage barazitemagura

Abantu bataramenyekana bibasiye inka z’abaturage barazitemagura, kuko ibyo bimaze gukorwa mu murenge wa Kamabuye ndetse n’uwa Ngeruka yose yo mu karere ka Bugesera.

Uku gutema inka z’abaturage byatangiriye mu murenge wa Kamabuye mu mudugudu wa Twuruziramire mu kagari ka Tunda, mu ijoro rishyira tariki 07/09/2014 maze bajya mu rugo rw’uwitwa Nyirabwari Dorothe, batema inka ze ebyiri nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamabuye, Murwanashyaka Oscar.

Iyi ni imwe mu nka batemye ku kagikanu.
Iyi ni imwe mu nka batemye ku kagikanu.

Aragira ati “abo bagizi ba nabi inka ya mbere bayitemye ibitsi ndetse banayica umurizo naho indi bagatema ku gakanu, zose bakaba barazikomerekeje cyane ubu muganga w’amatungo akaba arimo kuzitaho nubwo bigaragara ko bazikomerekeje cyane”.

Bukeye mu ijoro ryo kuwa 07/09/2014, abandi bagizi nabi bagiye mu murenge wa Ngeruka mu kagari ka Kamasongo maze batema inka y’uwitwa Munyengango Japhet.

Iyi bayitemye ibitsi kuburyo itabasha no guhagarara.
Iyi bayitemye ibitsi kuburyo itabasha no guhagarara.

Ubuyobozi bwakoresheje inama abaturage maze bubasaba ko ibikorwa nk’ibyo by’ubugizi bwa nabi byacika.

Umuyobozi w’umurenge wa Kamabuye, Murwanashyaka Oscar, agira ati “ ubu ni ubugome bw’indengakamere, niba hari umuturage ufitanye ikibazo n’undi ntagomba kwihimura ajya gutema inka ye kuko anabonye umwana we yamutema. Niba hari ufitanye ikibazo n’undi agomba ku kimenyesha ubuyobozi maze kigakemuka mbere”.

Iyi bayitemye ibitsi kuburyo itabasha no guhagarara.
Iyi bayitemye ibitsi kuburyo itabasha no guhagarara.

Murwanashyaka kandi arasaba abaturage gukaza umutekano, buri wese aba ijisho rya mugenzi we kandi arasaba abaturage gukorera hamwe kugirango abakoze ayo marorerwa bazabashe gutabwa muri yombi.

Hagati aho polisi ikorera mu karere ka Bugesera, iratangaza ko imaze guta muri yombi abantu babiri aribo Mbaruramye Jeremie na Hakizimana Edouard bakekwaho gutema inka za Munyemana Japhet dore ko ngo bari bafitanye amakimbirane y’uko aherutse gukubita mu rumuna wabo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka