Bugesera: Abantu batanu bafunzwe bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge

Abagore batatu n’abagabo babiri bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera nyuma yo gufatirwa mu mukwabu bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge birimo inzoga itemewe ya kanyanga.

Aba bafatiwe mu mukwabu wakorewe mu mudugudu wa Rugarama II mu kagari ka Nyamata Ville mu murenge wa Nyamata ni Mukarugomwa Vélène, Mukamudenge Alphonsine, Uwitonze Aline, Ruvenge Patrick na Kazungu Claver, uyu mukwabu ukaba warakozwe mu rukerera rwo kuri uyu wa kane tariki ya 22/08/2014 n’inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage nyuma yo guhabwa amakuru.

Uwitonze Aline, umwe mubafashwe, avuga ko kanyanga basanze iwe yari yazanywe n’umugabo we usanzwe akora mu birombe by’amabuye.
Agira ati “ndemera icyaha ariko umugabo wanjye yayizanye ari iyo kunywa ntabwo ariyo gucuruza, rwose mumbabarire ndamubwira ntazongere kuyizana”.

Ni ku nshuro ya kabiri uyu mugore afungwa kuko mbere yafunzwe azira gucuruza kanyanga iwe mu rugo, ariko akavuga ko yari yarabiretse kuyicuruza kubera ko yafunzwe.

Polisi ikorera mu karere ka Bugesera ivuga ko yari ifite amakuru ko muri uwo mudugudu bahacuriza ibiyobyabwenge akaba ariyo ntandaro yo guteza umutekano muke no gukora urugomo.

Irasaba abaturage kureka gucuruza cyangwa kunywa ibiyobyabwenge kuko uzajya abifatirwamo azajya abihanirwa. Polisi kandi isaba abaturage gukorana nayo batanga amakuru kugira ngo habashe gukumira ibyaha bitaraba.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka