Ari mu maboko ya Polisi ashinjwa kwiyita Gen James Kabarebe akambura abantu

Nyuma y’umwaka urenga Mugema Jacques yambura abantu batandukanye amafaranga, yiyita Ministiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, yerekanywe afungiwe kuri Stasiyo ya Polisi i Nyamirambo kuri uyu wa gatandatu tariki 06/6/2015.

Mugema avuga ko yari kwiyita Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ariko ngo yararebye asanga Umukuru w’Igihugu akoresha facebook cyane, ashaka undi muntu ukomeye mu gihugu yakoresha izina rye kugira ngo yikure mu bushomeri, nk’uko yabihamirije itangazamakuru.

Mugema Jacques yatawe muri yombi n'inzego zishinzwe umutekano ashinjwa gushuka abantu yiyise Gen. Kabarebe kugira ngo abone uko abambura..
Mugema Jacques yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano ashinjwa gushuka abantu yiyise Gen. Kabarebe kugira ngo abone uko abambura..

Yagize ati “Nabitekereje kubera kubura akazi; nabonaga Ministiri w’Ingabo ari we muntu wari ukomeye, kuko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika we facebook ye irahari; mbonye we nta facebook afite (Gen Kabarebe), mpitamo kuba nakoresha iye”.

Mugema ngo yamaze gukora facebook mu mazina n’amafoto ya Ministiri w’Ingabo, abantu bamwandikiye bose bamushakaho ubufasha, akabasaba amafaranga avuga ko ari ayo korohereza uzabafasha, we yiyitiye Maj Nsengiyumva Olivier, akababwira ko ari umunyamabanga we.

Inimero ya terefone abantu bahamagaragaho uwo Maj Nsengiyumva wa baringa, bakanayoherezaho amafaranga binyuze muri Mobile Money, yabaga ifitwe na Mugema ubwe, ariko akirinda ko haba umuntu bahura imbonankubone.

Umwe mu bantu bandikiranye kuri facebook na Mugema wiyitaga Gen Kabarebe, akamubeshya ko hari umuntu yamutereteye ngo azamuhe akazi.
Umwe mu bantu bandikiranye kuri facebook na Mugema wiyitaga Gen Kabarebe, akamubeshya ko hari umuntu yamutereteye ngo azamuhe akazi.

Mugema ngo yohererejwe amafaranga arenga ibihumbi 791 Rwf kuva mu mwaka ushize wa 2014 ubwo yatangizaga facebook Gen James Kabarebe, akaba ngo yarayambuye abantu barenga 20, nk’uko byasobanuwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Spt Modeste Mbabazi.

Renzaho Samweli utuye ku Kacyiru, ni umwe mu bambuwe amafaranga, ubwo yahamagarwaga n’umuhungu we uru muri Afurika y’Epfo amubwira ko Ministiri w’Ingabo ngo yamwemereye kumurihira itike yo kuza mu Rwanda; nyuma y’aho uwo wiswe Gen Kabarebe yaje kumusaba kubiganiraho n’uwitwa umunyamabanga we, na we amusaba ibihumbi 100 Rwf ayita ay’urukingo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yavuze ko Mugema aramutse ahamwe n’ibi byaha by’ubwambuzi bushukana n’ububeshyi, yahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugera kuri itanu, n’ihazabau y’amafaranga ari hagati ya miliyoni eshatu n’eshanu.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ndanona ubushomeri buzakora ibara.harya ngo nukwihangira imurimo nihatari pe.nga uwiyise Intumwa Paul GITWAZA none undi nawe ati Gen Jems Kab.mana tarabara abanyarwanda

teta yanditse ku itariki ya: 7-06-2015  →  Musubize

Congratulation Kigali Today kutugezaho iyi nkuru isobanuye neza Kuri uyu mutekamuywe wiyitirira Min Gen James Kabarebe turamukunda cyane!

Deo yanditse ku itariki ya: 7-06-2015  →  Musubize

Congratulation Kigali Today kutugezaho iyi nkuru isobanuye neza Kuri uyu mutekamuywe wiyitirira Min Gen James Kabarebe turamukunda cyane!

Deo yanditse ku itariki ya: 7-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka