Amajyaruguru: Abayobozi barasabwa kudahugira muri byinshi ngo bibagirwe umutekano

Guverineri w’inata y’Amajyaruguru, Aime Bosenibamwe, arasaba abayobozi bo muri uyu ntara gushyira umutekano mu by’ibanze bagomba kwitaho, no kureba icyakorwa kugira ngo umutekano urusheho kuba mwiza.

Ibi yabibasabye kuri uyu wa gatanu tariki 20/6/2014, ubwo habaga inama y’umutekano y’intara y’Amajyaruguru yaguye, yabereye mu murenge wa Bushoki ho mu karere ka Rulindo.

Guverineri w'intara y'Amajyaruguru Bosenibamwe.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe.

Mu ngingo zafashe umwanya munini havuzwe ikibazo cy’abarembetsi bahungabanya umutekano bazana kanyanga bakazikwirakwiza muri iyi ntara, ziturutse mu gihugu cya Uganda n’ibindi.

Muri iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’ingabo ,aba polisi bakorera mu turere tugize intara y’amajyarugu, n’abayobozi b’uturere tugize iyi ntara, Guverineri Bosenibamwe yabasabye kubungabunga umutekano w’intara n’uw’igihugu cyose muri rusange.

Abayobozi mu ntara y'amajyarugu mu nama y'umutekano yaguye y'intara.
Abayobozi mu ntara y’amajyarugu mu nama y’umutekano yaguye y’intara.

Ibi abisabye nyuma y’uko bigaragaye ko umutekano utifashe neza muri iyi ntara mu minsi ishize, aho hagiye hagaragara bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze muri iyi ntara byagaragaye ko bakorana n’umutwe wa FDRL.

Mu magambo ye Guverineri Bosenibamwe yavuze ko byabaye igisebo ku ntara y’amajyaruguru. Yagize ati “Ibyabaye muri iyi ntara yacu byatubereye igisebo gikomeye mu gihugu cyose.”

Yasabye abayobozi bo muri iyi natara kwita ku mutekano mbere y’uko bita ku bindi byose bishobora kuba bibazanira inyungu nko gushaka amafranga, guhugira mu mihigo n’ibindi, kuko nta mutekano bafite nta n’icyo babasha kugeraho.

Umukuru w’intara yasabye aba bayobozi gufatanya n’ubuyobozi bwose, n’abaturage bose gucunga umutekano, buri wese aba ijisho rya mugenzi we, batangaza uwo ari we wese ugaragaweho imyitwarire idasibanutse.

Umukuru w’intara yatangaje ko ibyabaye muri iyi ntara byo kuba hari bamwe mu bayobozi bagaragayeho gukorana n’umwanzi bitazongera, kandi ko bagiye guhindura imikorere mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’intara yabo n’uw’igihugu cyose muri rusange.

Yagize ati”Ibyabaye ku ntara yacu ntibizongera, kuko ubu yaba abayobozi kimwe n’abaturage bose mu ntara yacu twahagurukiye kubungabunga umutekano w’intara yacu n’uw’igihugu cyacu cyose muri rusange.

Byagaragaye ko umwanzi ashaka guhungabanya umutekano w’abanyarwanda anyuze mu ntara yacu kuko niyo iherereye ku mupaka.”

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu muyoboizi ndamwemera kuko akangurira abanyarwanda kwiyubakira igihugu no kwicungira umutekano kandi bagafashwa

gashyiga yanditse ku itariki ya: 21-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka