Abanyarwanda 69 bafungiye muri Uganda bashinjwa kwinjira muri icyo gihugu nta burenganzira

Abanyarwanda 69 bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 18 na 30 bari mu maboko ya polisi y’igihugu cya Uganda muri district ya Kabale kuva kuwa kabiri tariki ya 25/03/2014 bashinjwa kwinjira muri icyo gihugu gituranye n’u Rwanda batabifitiye uburenganzira.

Umuvugizi wa polisi ikorera mu gace ka Kigezi, Elly Maate, yatangarije ikinyamakuru The Monitor cya Uganda ko babafatiye ku gasozi ka Kabale kuwa 25/03/2014 ahagana saa saba n’igice z’amanywa, ubwo ngo bari bafashe imodoka yerekeza Kampala ariko babagenzura bagasanga ngo nta cyangombwa na kimwe cy’inzira bafite.

Abo Banyarwanda ngo babwiye polisi ya Uganda ko bari bagiye gukora mu mirima y’icyayi ya Uganda mu karere ka Mitiyana.

Umuvugizi wa polisi ya Kigezi yagize ati “Kubera ko bazi ko umutekano urinzwe bikomeye mu mujyi wa Kabale bakoresheje za moto bigira imbere aho imodoka zitwara abagenzi ziba zamaze kurenga abagenzura umutekano. Amakuru polisi yari ifite ariko yatumye bafatwa bataranarenga ibirometero icumi uvuye mu mujyi wa Kabale ahitwa Kabaraga Hills.”

Abanyarwanda bari binjiye muri Uganda nta burenganzira.
Abanyarwanda bari binjiye muri Uganda nta burenganzira.

Umuyobozi wa polisi aho muri district ya Kabale, uwitwa Bosco Arop yatangarije ikinyamakuru The Monitor ko yategetse ko polisi nimara kugenzura no kwandika ibyo bari bafite bahita basubizwa iwabo mu Rwanda.

Uyu muyobozi wa polisi ya Kabale ngo yaboneyeho kugira inama abanyamahanga binjira mu gihugu cya Uganda kujya babanza kwaka ibyangombwa inzego zibishinzwe. Ngo niba bitabaye ibyo abazajya binjira binyuranyije n’amategeko bazajya bashyikirizwa ubutabera bubacire imanza.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka