Umunyeshuri wigaga muri TTC Rubengera yitabye Imana bitera abandi guhungabana

Abanyeshuri umunani bahuye n’ikibazo cy’ihungabana nyuma y’uko mugenzi wabo witwa Olive Tuyishime wigaga mu mwaka wa gatanu mu ishuri nderabarezi rya Rubengera mu Karere ka Karongi yitabye Imana azize indwara muri iki gitondo tariki 25 Werurwe 2014.

Uyu munyeshuri yari yasohotse mu kizamini arwaye umutwe ku wa mbere tariki 24 Werurwe 2014 bigeze nimugoroba araremba. Guhungabana kw’aba banyeshyuri umunani bikaba byatewe no kuba babuze mugenzi wabo ku buryo butunguranye; nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukabalisa Isimbi Dative.

Bamwe mu banyeshuri biganaga n’uyu nyakwigera, Olive Tuyishime, twaganiriye na bo bemeza ko yari asanzwe arwaye umutwe ariko ubona atarembye. Uyu munyeshuri kandi ngo uretse kuba yari arwaye ngo yaranikubise mu bwogero ubwo yari agiyemo koga.

Byageze mu masaha y’ijoro araremba bamutwara ku Kigo nderabuzima cya Rubengera ahagana saa munani z’ijoro ari na ho yaje kwitabira Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 25 Werurwe 2014. Uyu munyeshuri ukomoka mu karere ka Bugesera araza gushyingurwa kuri uyu wa 26/03/2014.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukabalisi Isimbi Dative, yadutangarije ko iby’amakuru y’uko uyu mwana yari gigeze kwitura mu bwongero mu masaha yo kumanywa atari yakabimenye ndetse n’umuyobozi w’ikigo cya TTC Rubengera, Mukiza Gervais na we avuga ko ayo makuru yayamenye ayakuye kuri nyina wa nyakwigendera, aje kumutwara.

Yagize ati “Mama we yambwiye ko yari yamuhamagaye akoresheje telefone y’abacuisiniers (abatekera abanyeshuri) ngo amubwira ko yigeze gucika intege yikubita hasi.”

Gusa ariko abanyeshuri biganaga na Olive Tuyishime bavuga ko kwitura mu bwogero bitaturutse ku kuba bwaba ari bubi ahubwo ngo byaba byatewe n’isereri. Umwe muri bo yagize ati “Ubwogero bwacu nta kibazo bufite. Ashobora kuba yaguye kubera iseriri kuko yari arwaye.”

Ubwo twageraga muri TTC Rubengera wabonaga abanyeshuri bose bavugana ijwi riri hasi kandi rituje bidasanzwe ku bana bo mu kigero cyabo bigaragara ko bituruka ku kubura mugenzi wabo.

Aho bamanika amatangazo no kubiro bitandukanye hari hamanitse urupapuro rwanditseho ngo “No exam today”. N’ubwo iryo tangazo ritagaragazaga impamvu byumvikanaga ko ari ukubera akababaro batewe no kubura uyu munyeshuri, Olive Tuyishime.

Umuyobozi wa TTC Rubengera uvuga ko nyakwigendera Olive Tuyishime yari ameze neza kandi ko atajyaga akunda kurwaragurika. Yabwiye Kigali Today ko abahungabanye bari batanu ubwo twaganiraga ahagana mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba ngo abaforomo bo ku Kigo nderabuzima cya Rubengera bakaba bari bamubwiye ko bagiye kubohereza bagasubira mu kigo kuko borohewe.

Bamwe mu batuye hafi y’iki Kigo cya TTC Rubengera bavuga ko bimaze gusa n’akamenyero ko buri mwaka muri TTC hapfa umunyeshuri kandi akenshi bagapfa mu buryo butunguranye. Bavuga ko hari abanyeshuri bane bamaze gupfa muri iyi myaka ine ishize.

Kuri iki kibazo Umuyobozi wa TTC Rubengera we avuga ko bamaze gutakaza abanyeshuri batatu kandi ko usibye umwana umwe iperereza rya Polisi ryagaragaje ko yishwe na bagenzi be abandi bose bagiye bazira impfu zisanzwe.

Twagerageje kuvugana n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Karongi ngo butubwire icyaba cyateye urupfu rwa nyakwigera Olive Tuyishime ariko ntibyadukundira kuko telefone yacagamo ariko ikabura uyitaba.

Tugiye kuri Station ya Polisi ya Kibuye kugira ngo tubone ko twavugana na we batubwira ko atahiriwe kuko yari mu nama. Dushatse kuvugana n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba dusanga nimero ye idacamo.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

uyu mwana yarambabaje kuko ntakibi muziho gusa Imana imuhe iruhuko ridashira.anyibukije itariki 13/10/2012 aho nanjye narokotse urupfu mubitaro bya kibuye.ariko sinzibagirwa mugenzi wanjye twarikumwe wahise yitaba Imana birababaje

israel habimana yanditse ku itariki ya: 5-04-2014  →  Musubize

IMANA IMWAKIRE MU BAYOPO RIP OLIVE

JOS yanditse ku itariki ya: 26-03-2014  →  Musubize

birababaje gusa umuyobozi agomba kwita kubanyeshuri ayobora kuko harinigihe usanga arukubera indyo yabo kuko ntamasuku akorerwa aho ku ibiribwa murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 26-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka