Rwamagana: Umusore yapfuye nyuma yo gutemwa na mubyara we bapfuye imbwa

Ngendahimana Samuel w’imyaka 23 wo mu mudugudu wa Kigabiro mu kagari ka Mwurire mu murenge wa Mwurire ho mu karere ka Rwamagana, yapfuyeku mugoroba wa tariki 24/06/2014, nyuma y’uko yari amaze gutemwa mu mutwe na mubyara we, bapfuye ko ngo uyu nyakwigendera yari yamukubitiye imbwa.

Ubuyobozi butangaza ko amakuru kuri urwo rugomo yari yabanje guhishwa n’umuryango wagerageje kwirwanaho, ariko biza kumenyekana ku manywa ya tariki 25/06/2014, ubwo umuryango wa nyakwigendera wasabaga ubufasha ku buyobozi bwo kwishyura amafaranga y’ibitaro, ngo kuko ari menshi kandi nyakwigendera akaba atagiraga ubwisungane mu kwivuza.

Amakuru aturuka mu murenge wa Mwurire avuga ko ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki 24/06/2014, ubwo uyu nyakwigendera Ngendahimana yavaga kwa mubyara we, imbwa yaho yamukurikiye, ngo ageze imbere arayikubita irabwejura (gutaka kw’imbwa), maze nyirayo ahita aza arakariye umukubitiye imbwa, ngo avuga ko ubwo “yashakaga shebuja”.

Ngo yamutemye mu mutwe maze, Ngendahimana ahita ata ubwenge; bityo umuryango uhita ugerageza kumujyana kwa muganga ariko badatabaje cyangwa ngo babwire ubuyobozi iby’urwo rugomo.

Ubwo yageraga ku Bitaro bya Rwamagana arembye cyane, ngo bahise bamwohereza ku Bitaro Bikuru bya Kigali (CHUK) ariko aza kugwa mu nzira atarahagera, ahita agarurwa ku Bitaro bya Rwamagana.

Amakuru y’urwo rupfu rwe n’icyaruteye yaje kumenyekana ku manywa yo ku wa Gatatu, tariki ya 25/06, ubwo ba nyir’umurambo bashakaga kuwaka ibitaro ngo bajye kuwushyingura, ariko bakabura amafaranga yo kwishyura ibitaro, ari na bwo bashatse kwiyambaza ubuyobozi ngo bubafashe, babubwira uko ikibazo cyagenze.

Polisi y’Igihugu mu karere ka Rwamagana yasabye Ibitaro bya Rwamagana gukora isuzuma ry’umurambo (autopsie) kugira ngo hamenyekane icyamwise ndetse ikaba yahise ifungura dosiye yo gukurikirana ukekwaho gukora icyaha no kumushakisha kuko ngo yahise atoroka.

Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu mu karere ka Rwamagana, Superintendant Richard Rubagumya, asaba abaturage kutagira umujinya w’ikirenga ngo ubatere no kwihanira kandi mu byo bakora byose bakirinda urugomo, ndetse hagira ikibazo kiba, bagatanga amakuru ku gihe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwurire, Muhamya Amani, yemeje iby’aya makuru, ariko avuga ko nta makimbirane adasanzwe bari bafitanye uretse icyo kibazo cy’imbwa bapfuye.

Ubuyobozi busaba abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza kuko ngo iyo nyakwigendera aza kuba afufite, umuryango we ntiwari kuba wishyuzwa amafaranga asaga ibihumbi 100 nk’uko byagenze.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka