Rwamagana: Umugore yahaye abatekamutwe umushahara we, ajya gusaba icumbi muri Polisi

Umugore utuye mu karere ka Nyagatare yagiye gusaba icumbi kuri station ya polisi ya Kigabiro mu cyumeru gishize nyuma y’uko kuwa tariki 29/11/2013 yari amaze guha abantu batazwi amafaranga ibihumbi 40 ngo bayamubikire nyuma yo kumubeshya ko inzego z’umutekano ziri gusaka abantu bose mu nzira iva Rwamagana yerekeza i Kayonza, abafite amafaranga zikayabambura.

Uko uyu mugore yabivuze, ngo abamucuje aya mafaranga angana n’umushahara we w’ukwezi kose ngo bamubwiraga ko hashobora kuba hari banki imwe yibwe amafaranga, bityo ngo inzego za polisi zikaba ziri gusaka abanyuze mu nzira ya Rwamagana-Kayonza bose, abafite amafaranga zikayabambura ngo kuko bakeka ko abibye banki baba bayasakaje mu baturage.

Uyu mugore ngo yaremeye arayabaha, bamubwira ko ngo bagiye gushaka imodoka y’ivatiri bagendamo bonyine, dore ko ngo polisi yari irimo gusaka abagenzi bari mu modoka zitwara abagenzi ku buryo bwa rusange gusa, bityo ngo bakaba bo batari bubasake igihe bagenda mu ivatiri yabo bwite.

Umugore amaze kubaha amafaranga ngo yategerereje aho bari bamweretse amara amasaha nk’abiri abo yabikije amafaranga bataragaruka, niko kujya gusaba icumbi kuri station ya polisi ya Kigabiro kuko bwari bwije kandi adafite ukundi ataha mu gihe amafaranga yari afite yose bari bayamucuje.

Uyu mugore wavuze ko ngo ayo mafaranga yari amaze kuyabikuza ku ishami rya koperative y’abarimu Umwarimu SACCO muri Rwamagana, ngo yiga mu mwaka wa gatatu muri kaminuza ya Umutara Polytechnique.
Biravugwa ko yaje gutaha bukeye, amaze gusaba umugabo we amafaranga y’urugendo yohererejwe ku buryo bw’amafaranga yoherezwa kuri telefoni zigendanwa (mobile money).

Aho uyu mugore yacumbikiwe ni mu cyumba cyegeranye n’ahafungiwe undi mugore wakoraga muri Banque Populaire du Rwanda wafunzwe azira kuba yarateruye amafaranga miliyoni icumi za banki akayashyira abatekamutwe biyitaga abanyamasengesho, ariko we yaje gutabwa muri yombi atarayabashyikiriza.

Abaturage bamenye aya makuru mu mujyi wa Rwamagana baravuga ko bitumvikana ukuntu abantu bakuru iki gihe bashukwa mu buryo nk’ubwo kandi biba bisa n’ibyumvikana ko ari ibintu bidafite umurongo usobanutse mu nyurabwenge.

Abandi ariko bo baravuga ko ngo abo batekamitwe bagira ibyo bita imiti ngo batera abo bashaka gushuka ku buryo batabasha gutekereza neza ngo bamenye ko bari kubwirwa ibidakwiye, uwo bibayeho ngo yongera kugarura ubwenge iyo yamaze gutanga utwe abatekamutwe baba bagendereye.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nibyo rwose iyo bakuvugishije ukabihorera ntabwo imiti yabo igufata!!!!!!

Mary yanditse ku itariki ya: 3-12-2013  →  Musubize

Ndabona Rwamagana hakomeje kubera udukoryo ku bagore ngaho Gitwaza mu rusengero bajya kumutwika, ngaho umugore atwaye amafaranga ya banki,ngaho urumogi, ngaho ababicanyi none ngo n’umugore watanze umushahara we ku batekamutwe!!! Police n’abaturage fanya kazi bila kujenjeka ndugu zangu!!! ndabona Rwamagana imaze kugwiramo amabandi kandi yaritangiye gutera imbere.

longolongo yanditse ku itariki ya: 3-12-2013  →  Musubize

byo kabisa!ubundi mu nzira kirazira kuvugisha umuntu utazi, cyane cyane iyo wumva asa n’utangiye kukubwira ubusa kuko abo bantu plus umuvugisha, plus urushaho kuba inzanga!wasanga wamugani haba hari ibiti batera abantu!ubundi iyo ushaka kwirinda wirinda kubavugisha ukikomereza urugendo!!!

Love yanditse ku itariki ya: 2-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka