Rutsiro: Yishe Nyirarume bapfuye amasambu

Rurangirwa Laurent w’imyaka 39 y’amavuko utuye mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Musasa mu kagari ka Nyarubuye yivuganye Nyirarume witwa Nsanabandi Froduard w’imyaka 61 y’amavuko mu ijoro rishyira tariki 29/11/2013 bapfuye amasambu y’imiryango yabo batumvikanagaho.

Rurangirwa ngo yaburanaga na nyirarume akarima yashakaga ko bagabana, noneho Rurangirwa avuga ko atazakomeza kuburana na we ahubwo ko azamwica.

Rurangirwa na we yemeza ko icyemezo yafashe cyo kwica nyirarume kigayitse, akavuga ko atari yabiteguye, ahubwo yabitewe n’uko bahuye bataherukanaga agahita yibuka ibibazo basanzwe bafitanye by’amasambu.

Avuga ko yamwicishije umupanga nyamara umwana wari kumwe n’uwo musaza avuga ko se yicishijwe inkota, iyo nkota ikaba yaje no gutoragurwa hafi y’urugo rwa Rurangirwa iriho amaraso menshi.

Yemera ko yishe Nyirarume bimutunguye, ariko abaturage bo bavuga ko yari amaze iminsi avuze ko azamwica.
Yemera ko yishe Nyirarume bimutunguye, ariko abaturage bo bavuga ko yari amaze iminsi avuze ko azamwica.

Rurangirwa afunganye n’uwitwa Twagirimana Sylvestre bakunze kwita “Ninja” bari kumwe ubwo uwo musaza yicwaga.

Mu biganiro byabanjirije imihango yo kumushyingura byabereye mu rugo rw’uwo musaza wishwe bikaba byarimo abahagarariye inzego z’umutekano mu karere, umuyobozi w’akarere ka Rutsiro ndetse n’abaturanyi b’uwo muryango, abaturage bagaragaje ko Rurangirwa asanzwe afite imyitwarire mibi, raporo zikaba ngo zahoraga zitangwa ndetse agafatwa akajyanwa kuri polisi ariko nyuma y’igihe gito akarekurwa.

Ngo hari igihe yafashe iyo nkota yirukankana se wabo w’umupolisi ashaka kumutema agiye kuyimutera undi arayikwepa, ajya kuzana icyuma na cyo ngo akimutere, ariko undi aramuhunga. Iyo nkota ngo yayirazaga ku musego, akagira n’icyuma yagendaga yitwaje iyo yabaga atembereye.

Ngo yigeze no kugirana amakimbirane na se wabo amutemera imigende itandatu y’ibisheke, ashyikirizwa polisi ariko ararekurwa, abamuregaga ntibasobanukirwa impamvu arekuwe kandi ikibazo kitarakemuka.

Abantu bo mu gace atuyemo ngo bamutinyaga kuko yakundaga kugendana icyuma. Ngo yigeze no gufata abantu bari bafite urumogi ararubambura, inzego zo hejuru zimubajije aho yarushyize asubiza ko yahise arutwika.

Mu yandi makuru yamuvuzweho ngo ni uko yigeze no gufata ibendera ry’igihugu arijugunya mu musarani, ikindi gihe na bwo afata irindi arimanika mu giti.

Umusaza yashyinguwe nyuma yo kwicwa na Mwishywa we yareze.
Umusaza yashyinguwe nyuma yo kwicwa na Mwishywa we yareze.

Akenshi ngo yafatirwaga muri ayo makosa, akayemera, agasaba imbabazi akumvisha abantu ko na we yabikoze atazi ibyo ari byo yataye ubwenge, noneho bakamubabarira bakeka ko bifitanye isano n’ibibazo byo mu mutwe yakunze kugira.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard yihanganishije umuryango wagize ibyago, asaba umuntu wese wamenya amakuru y’umuntu ufite umugambi mubisha kubivuga hakiri kare kugira ngo uwo mugambi ukumirwe. Icyakora yashimiye abo baturage kuba bamufashe kuko ngo iyo aza gukora ibara yarangiza agacika byari kuba bibabaje cyane.

Umuyobozi w’akarere yemeye kuba hafi y’umwana w’umuhungu w’imyaka 12 urangije umwaka wa kabiri w’amashuri abanza, akaba yari kumwe na se muri iryo joro yiciwemo, uwo mwana we akaba yakijijwe no kwiruka agahunga.

Yemeye kumuba hafi nk’umubyeyi no kunganira umuryango w’uwo mwana kugeza arangije kwiga amashuri yisumbuye, mu rwego rwo kugira ngo uwo mwana atazahura n’ikibazo cyo kwiheba, dore ko se yamukundaga kurusha abandi bana be ndetse akaba ngo yakundaga kujyana na we aho yabaga atembereye hose.

Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro yihanganishije umuryango wagize ibyago asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe kugira ngo icyaha gikumirwe kitaraba.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yihanganishije umuryango wagize ibyago asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe kugira ngo icyaha gikumirwe kitaraba.

Rurangirwa Laurent w’imyaka 39 y’amavuko afite umugore n’abana bane. Nyirarume yambuye ubuzima we yahoze afite umugore n’abana umunani bose baricwa muri Jenoside, nyuma yaho ashaka abagore babiri, akaba abasize, umwe afite abana batatu b’abahungu, undi na we afite abana batatu b’abakobwa.

Hashize igihe gito undi musore wo mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro yishe se amuziza ko ngo na we yajyaga amwicira amatungo.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka