Rutsiro: Umukozi wa KOPAKAMA yirukanywe ku kazi kubera kunyereza amafaranga
Mporanimana Jean Bosco wahoze ari umukozi wa koperative KOPAKAMA y’abahinzi ba kawa ikorera mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro yirukanywe ku kazi ahabwa n’amezi atanu kugira ngo abe yarangije kwishyura amafaranga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 400 yanyereje.
Mporanimana wari usanzwe ari umukozi w’uruganda rutunganya kawa rwa koperative KOPAKAMA yagaragaweho amakosa yo kugenda yandika ibitumbwe byinshi bya kawa bitigeze bigemurwa ku ruganda, bityo amafaranga agasohoka ari menshi ku bintu bitinjiye.
Frederick Hakizimana uyobora uruganda rutunganya kawa rwa koperative KOPAKAMA yabwiye Kigali Today ko uwo mukozi yaje kugenzurwa, ikosa rimugaragaraho, na we araryemera, bityo hafatwa icyemezo cyo kumwirukana burundu, avanwa mu bakozi ba koperative KOPAKAMA.
Hari abavuga ko hashobora kuba hari abandi bafatanyije muri ayo manyanga, dore ko bitumvikana ukuntu umuntu umwe yacura umugambi nk’uwo kandi akawugeraho.
Umuyobozi w’uruganda yavuze ko uwo mukozi ari we wenyine wahamwe n’icyo cyaha kubera ko ari we wari ufite ububasha bwo kwemeza ingano ya kawa z’ibitumbwe zinjiye mu ruganda, noneho abagomba kwishyura bagasohora amafaranga bakurikije umubare w’ibiro uwo mukozi yabaga yemeje ko byinjiye.
Icyakora umuyobozi w’uruganda yongeyeho ko Mporanimana, nk’umuntu wari ukuriye iyo serivisi, hari abandi yakoresheje amakosa bo hasi ayobora, na bo ngo bakaba baremeye amakosa yabo, ndetse banayasabira imbabazi, ubuyobozi bw’uruganda burabababarira, ariko burabihanangiriza.
Hakizimana avuga ko nta bufatanyacyaha bwabayeho hagati y’uwo mukozi n’abo bandi yari akuriye, ahubwo icyabayeho ngo ni uko yabashyizeho igitugu nk’umuntu ubayobora, ndetse n’amakuru bakagombye gutanga ntibayatange kubera ko bamwishishaga, bakabona nibaramuka babivuze na bo bishobora kubagiraho ingaruka.
Mporanimana yagiranye amasezerano n’uruganda yerekeranye n’uburyo azajya yishyuramo, bakaba barumvikanye ko azishyura ayo mafaranga mu gihe kingana n’amezi atanu. Bumwe mu buryo yatangiye gukoresha yishyura burimo kugemura umusaruro wa kawa ze bwite ku ruganda, ariko ntahabwe amafaranga.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|