Rutsiro : Abanyerondo bahagobotse umugabo wari ufite umupanga n’icyuma atarakora ibara

Ntamugabumwe uzwi ku izina rya Kiwi wo mu kagari ka Bumba mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro yashatse gutema abaturanyi be ahereye ku mugore we mu ijoro rishyira ku wa gatanu tariki 11/07/2014, ariko abanyerondo babasha kuhagoboka bamwambura umupanga, inkoni n’icyuma yari afite ataragira uwo akomeretsa.

Muri iryo joro, abaturage, ubuyobozi bw’akagari ka Bumba ndetse n’abanyerondo basa n’abaraye bataryamye kubera ko baraye baraririye uwo mugabo w’imyaka 29 y’amavuko wari wateje umutekano mucye.

Abanyerondo bamwambuye umupanga n'icyuma yashakaga gutemesha abaturage ahereye ku mugore we.
Abanyerondo bamwambuye umupanga n’icyuma yashakaga gutemesha abaturage ahereye ku mugore we.

Yavuye mu kabari aza iwe mu rugo gushaka umupanga n’itoroshi ngo asubire kurwana mu kabari, ariko akiri aho mu rugo atongana n’umugore aba ari we ashaka guheraho atema.

Icyakora umugore yabashije kumucika, ajya guhuruza abashinzwe umutekano.

Abanyerondo bahageze bahita bamufata baramuzamukana bamushyira mu nyubako y’akagari bajya kureba abayobozi b’akagari, ariko bagarutse basanga urugi rw’ibiro by’akagari yaruciye arasohoka, abantu baramutangatanga barongera bamugarura ku kagari.

Umugore we avuga ko ubusanzwe umugabo we arwana nta mpamvu ifatika ihari, ahubwo ngo abiterwa n’inzoga ndetse n’urumogi aba yanyweye, dore ko no muri ako kanya ubwo yafatwaga yasaga n’uwasinze akaba yari afite n’agacupa kuzuye k’inzoga ya African Gin bamwe bita Suruduwiri.

Umugore avuga ko umugabo we amaze kumanika umupanga inshuro zigera kuri eshatu ashaka kumutema, akaba yifuza ko uwo mugabo nibura yajyanwa ahantu akahamara nk’umwaka atanywa inzoga n’itabi kuko ari byo bimutera kugira imyitwarire mibi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Bumba, Tuyishimire Marcel, na we yemeza ko uwo mugabo adashobotse. Ati “asanzwe ari umuntu watunaniye, urugomo rwe rurasanzwe, kandi iyo abonye ibintu bikomeye, aryama hasi akihwereza.”

Tuyishimire avuga ko bafite amakuru yuko Ntamugabumwe anywa urumogi usibye ko atarafatwa arufite cyangwa ari kurunywa.

Mu rwego rwo kurushaho kwicungira umutekano, muri ako kagari ngo hari ingamba zafashwe zirimo kubahiriza amasaha y’utubari kuko bamwe bateza umutekano mucye biturutse ku businzi. Indi ngamba ya kabiri ngo ni ukugenzura abantu bavugwaho kunywa ibiyobyabwenge kugira ngo nibabifatanwa bahanwe hakurikijwe amategeko.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko se umuturage umwe iyo arinze ananira ubuyobozi, ubwo buyobozi hari ikindi buba bushoboye? Jyewe nk’ubu mba numiwe kabisa. Ejo azarinde yica n’umuntu abayobozi bitwaza ngo yarabananiye? Bazamujyane muri parc yibanire n’inyamaswa, kuko zo naziiteraho amahane, zizamukosora. Ni nk’uwo mugore uvuga ko yashatse kumutema, aho kumuhunga yicaye aho ategereje ko azamutema, akamwica.

Gumira Eugene yanditse ku itariki ya: 13-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka