Rusizi: Abaturage barashimira Polisi y’igihugu mu kubacungira umutekano

Nyuma y’iminsi mike ishize Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Rusizi itaye muri yombi bamwe mu bajura bari bamaze iminsi bibasiye umujyi wa Rusizi biba abaturage, ubu abo baturage ndetse na bamwe mu bagenda umujyi wa Rusizi bavuga ko aho ibyo bibereye bamaze kabiri bahumeka.

Abo bajura ngo bameze nk’abafite ishyirahamwe bakoreramo bakora amanywa n’ijoro, ku manywa bakirirwa biba mu isoko rya Kamembe ku buryo ari abacuruzi ari n’abahahira muri iryo soko buri gihe baba babazi.

Mu byo abaturage bavugaga byababazaga ngo ni uko nta washoboraga kuba yavuga kuri abo bajura ngo atinya ko nijoro bari bumutoborereho inzu, ngo babona biba abantu bagaceceka, kuko banavugaga ko iyo batungiwe agatoki bagezwa kuri Polisi bagahita barekurwa bakagaruka uwo mwanya, bigatuma abaturage bagira ubwoba bwo kubagaragaraza.

Uretse kwiba muri abo bajura ruharwa hari n’abicaga abo bagiye kwiba, ku buryo ubwo bamwe muri bo bafatwaga, uretse kubasangana ibyo babaga baribye bakabirunda mu nzu, barahashyize n’indaya zirirwa zibicunze bazita abagore babo, bagiye bafatanwa n’imigozi ikomeye bajyaga bazirikisha abo bamaze guturikirizaho inzugi nijoro, baba batabakubise ngo babasige ari indembe bagasiga babaziritse bakagenda.

Abo bajura kandi bafashwe hashize iminsi mike muri uwo mujyi hiciwe umusaza wari umuzamu aho bamusanze yanigishijwe iyo migozi banayimuhambirije amaguru n’amaboko, bamuzingiye mu kiringiti.

Si abaturage gusa abo bajura bari bibasiye kuko n’abayobozi b’inzego z’ibanze batabareberaga izuba aho bajyaga ku bipangu bya bamwe muri bo bakabica inzugi bakazitwara, tutibagiwe na robine z’amazi zari zisigaye zifitwe na bake mu batuye uyu mujyi.

Nyuma yo gufatwa kw'aba bajura ubu ngo mu mujyi wa Rusizi hari agahenge.
Nyuma yo gufatwa kw’aba bajura ubu ngo mu mujyi wa Rusizi hari agahenge.

Ubwo batandatu ba mbere bafatwaga, umuyobozi wa Polisi mu ntara y’uburengerazuba ACP Gilbert Gumira yari yijeje abaturage ko n’abasigaye bose bazafatwa maze umujyi wa Rusizi ukagira umudendezo, dore ko hari nk’ahitwa mu Rushakamba, mu murenge wa Kamembe bitari byoroshye kunyura no kumanywa kandi ari hafi y’umujyi rwagati kubera gutinya ibyo bisambo byirirwaga bihanywera urumogi bimeze nk’aho ntacyo byikanga.

Abaturage rero bavuga ko imvugo y’umuyobozi wa Polisi mu ntara y’uburengerazuba yabaye ingiro, ubu aho ibyo bisambo bicakiriwe mu mujyi wa Rusizi imvugo ikaba ari imwe igira iti “Polisi nikomereze aho turayishyigikiye,abo bajura babuzaga abantu gusinzira bakanirwe urubakwiye”.

Abaturage baganiriye na Kigali Today ariko basaba bagenzi babo gukomeza gufatanya na Polisi y’igihugu bayitungira agatoki aho baba bakeka hakiri n’abandi bajura, dore ko bemeza ko batarafatwa bose, kandi imburamukoro zirirwa zizerera umujyi ku manywa byagera nijoro zikajya gutega abaturage zibambura na zo zigafatwa.

Abantu bafite ingeso yo kugura ibyibano na bo barasabirwa guhanwa by’intangarugero, kimwe n’abagore bashora abana mu bujura babagurira ibyo bibye ku mafaranga make na bo bavugwa mu mudugudu wa Burunga, mu murenge wa Gihundwe, abo bose bagashyikirizwa inzego z’umutekano zikababaza impamvu y’ibyo bikorwa bigayitse.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka