Ruhango: Mukanyandwi bamusanze iwe yishwe anizwe

Mukanyandwi Slyverie w’imyaka 51 y’amavuko wari utuye umudugudu wa Muhororo ya kabiri akagari ka Buhoro mu murenge wa Ruhango, bamusanze mu nzu ye yishwe anizwe tariki 07/01/2014.

Umurambo wa Nyakwigendera wabonywe na Mukamusoni Donatila ubwo yari aje guhingira Mukanyandwi, akibibona ahita atabaza abandi baturage ndetse n’inzego zibanze.

Ku ikubitiro mu bashinjwa urupfu rw’uyu mubyeyi, hafashwe umukwe we witwa Mutuyimana Emmanuel w’imyaka 24.

Umurambo wa Nyakwigendera wahise utwarwa mu bitaro bya Kabgayi, naho uyu mukwe we ukekwaho kumwivugana, ajyanwa kuri station ya pilisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango. Hakaba hakomeje gukorwa iperereza ryimbitse kugirango hamenyekane icyatumye uyu mubyeyi yicwa.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka