Ruhango: Bamufashe amaze kwica ihene yibye bamuzengurutsa umugi ayikoreye

Umusore w’imyaka 22 y’amavuko yatawe muri yombi n’abaturage amaze kwica ihene yari yibye tariki 13/04/2014 bamuzengurutsa umujyi wa Ruhango bamutwaye kuri polisi ishami ryayo rya Nyamagana.

Abari bamutwaye bavuze ko iyi hene yayibye umukecuru witwa Alphonsine Mukakayigi wo mu kagari ka Buhoro umurenge wa Ruhango ubwo uyu mukecuru yari yagiye mu muhango wo gusoza icyunamo.

Uyu mukecuru avuga ko akigera mu rugo yasanze ihene ye ntayihari abana n’abaturanyi batangira kwiruka bayishakisha, baza kugera kuri uyu musore aho yari amaze kuyicira mu ishyamba, ahita yiruka bamwirukaho bamufashe babanza kugundagurana nawe.

Aha baturage bari bamushoreye bamujyanye kuri polisi.
Aha baturage bari bamushoreye bamujyanye kuri polisi.

Nyuma nibwo bamushoreye bamuzana kuri polisi ndetse hari n’abandi bamushinja kuba ariwe umaze igihe abibira ihene.

Gusa uyu musore yabihakanye, avuga ko iyi hene yayihawe na mukuru we. Ati “mukuru wanjye yampamagaye arambwira ngo ninze mfate ifarini tuzakoresha mu gukora amandazi, nagiye mbona ampaye umufuka uremereye, ndamubaza nti se iyi ni ifarini ingana itya? Ati wowe twara mu rugo ibindi turabivugana.”

Bivugwa ko uyu musore akorana na mukuru we bakaba bateka resitora muri aka kagali, gusa abaturage bakaba babashinjije kubagaburira ibyo babiba.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

birababaje cyane kbs

iradukunda bertrand yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

Yemwe, yemwe!!! ayo namatakirangoyi, abobana bamurinyuma bagende bamugaya bagira bati(ikimwaro,ikimwaro,ikimwaro gusaaaa} nonese atabeshye yavugishukuri ko ifarini ipakirwa mumufuka ijagaraye nkuko iyohene yarimezemo?
cyangwa ni isiri bakoresha? buriya bibye inka bavuko bapakiye za chapa mandazi, hahahaaaaaa

Mukecuru yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka