Rubavu: Umwarimu yitabye Imana azize impanuka

Murekatete Olive wigisha ku ishuri Shwemu yitabye Imana azize impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace ifite plaque nimero RAC 618 P mu murenge wa Rugerero akarere ka Rubavu mu gitondo cyo kuri uyu wa 01 Mata 2014.

Nkuko Epimaque Kasanyu umukozi wa RSSB mu karere ka Nyabihu wari muri iyi modoka yabitangarije Kigali Today, ngo impanuka yatewe n umuvuduko mwinshi aho imodoka yavaga Gisenyi ijya Musanze yatangiye kwihuta cyane igeze ku ishuri rya Nyemeramihigo.

Ubwo 06h10 umushoferi yageraga imbere y’umurenge wa Rugerero ngo akuremo abasigara imodoka yananiwe guhagarara ihita igonga Murekatete wari uvuye gusenga ajya kwigisha kuri Shwemu, inagonga undi musaza wahise acika umugongo.

Iyi modoka yakoreye impanuka mu karere ka Rubavu ihitana umwarimu.
Iyi modoka yakoreye impanuka mu karere ka Rubavu ihitana umwarimu.

Kasanyu avuga ko imodoka yahise yibirandura ahakomereka abantu bane mu bari mu modoka, naho umushoferi wakomeretse yahise yiruka.

Umuvugizi wa Polisi akaba n umushinjacyaha mu ntara y’uburengerazuba, Chief Supretendant Francis Gahima, avuga ko impanuka yatewe no kutubahiriza amategeko agenga umuhanda hamwe n’uburangare kuko impanuka yabereye ahantu heza hadakwiriye kubera impanuka.

Gahima asaba abaturage batuye hafi y’umuhanda kwirinda kuwegera birinda ko imodoka zabasatira zikabagonga, asaba abagenzi kugira uruhare mu kubuza abashoferi kwihuta ndetse bakibuka guhamagara polisi ngo ibafashe kuva muri iyo modoka yihuta no kubashakira indi badataye igihe.

Umwe mu bari mu modoka bagakomereka.
Umwe mu bari mu modoka bagakomereka.

Murekatete witabye Imana uretse kuba yaravuye gusenga ngo yiteguraga gukora ubukwe muri uku kwezi kwa Mata, akaba yagonzwe agiye kwigisha.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka