Nyaruguru: Umukozi wa DASSO akurikiranweho kwiba mu kabari

Umusore witwa Mbarubukeye Félix ukora akazi ko gucunga umutekano mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru mu mutwe ushinzwe umutekano wa DASSO, afungiye kuri poste ya polisi ya Mutovu mu murenge wa Muganza ashinjwa kwiba televiziyo, dekoderi n’icyuma cya firigo mu kabari.

Uyu musore yari amaze umunsi umwe gusa ageze mu murenge wa Nyabimata aho yari yoherejwe nk’umwe mu bashinzwe umutekano muri uwo murenge.

Nk’uko bitangazwa n’umukozi ukora mu kabari uyu musore ashinjwa kwibamo ibi bikoresho, Kutibuka Françoise, ngo uyu musore yiriwe mu gasanteri ka Nyabimata anywa inzoga gusa ngo ako kabari ntiyigeze akageramo kuko ngo nta nzoga kari gafite.

Uyu mukobwa avuga ko mu masaha ya saa tanu za nijoro aryamye aribwo yumvise umuntu yamaze kwinjira mu nzu, hanyuma ngo ahita abyuka maze atabaza nyiri akabari, niko kuza uyu musore bamuta muri yombi.

Umuyobozi w’umurenge wa Nyabimata, Munyankindi Clèt we avuga ko ibyo kuvuga ko uyu musore yari yibye atari byo, ko ahubwo ngo uyu musore yari yasezeranye n’umukozi wo muri aka kabari ko bari buze kurarana, nyuma ngo uyu musore yaza aje kuryama nk’uko yari yabisezeranye n’uwo mukobwa akamwihinduka, agahita anatabaza ariho bahereye bamuhimbira ko yari yibye.

Ati ”yahoze anywera muri ako kabari aza kubengukwa umukobwa ugakoramo basezerana ko bari burarane, aje kuryama rero uyu mukobwa yaramwangiye hanyuma avuza induru avuga ko uyu musore yibye ariko ntiyibye”.

Icyo uyu muyobozi yemeza ni uko ngo uyu musore yari yasinze ari nayo ntandaro yo kuba afunze, naho ngo ibyo kuba yibye byo ni ukubeshya.
Kuba uyu musore ngo yaba yari yavuganye n’umukobwa ukora muri aka kabari ko bari burarane uyu mukobwa arabihakana, akavuga ko nta n’aho baziranye ko ndetse ari ubwa mbere yari amubonye muri ako gace.

Uyu mukobwa agira ati ”Nta gahunda nari mfitanye nawe ni ukuri kw’Imana. Ubwo se nagirana gahunda n’umuntu ntazi ko ari ubwa mbere nari mubonye?”.

Ibi kandi biranemezwa na nyiri akabari Emmanuel Ruhigisha, uvuga ko yatabaye mu ma saa munani z’ijoro ahurujwe n’umukozi we agasanga uyu musore yatangiye kwikorera televiziyo n’icyuma cya firigo, gusa ngo uwo musore ntamenyerewe muri ako gace.

Uyu mugabo avuga ko nta gahunda uyu musore yari afitanye n’umukozi we ko bari burarane, kuko ngo uyu musore ari umuntu mushyashya muri ako gace.

Ati ”Rwose nta n’iminsi ibiri aramara aje gukorera hano. Yaje ahirika urugi rw’iwanjye, arangije afata televisiyo, afata dekoderi, afata n’umutima wa firigo, ndetse n’ikayi bandikamo ibyinjiye n’ibisohoka.
Umukozi wanjye niwe wampamagaye avuga ko abajura bamuteye, hanyuma nanjye nje koko nsanga uwo musore yihishe inyuma y’urugi n’imyenda ye y’akazi yayirengejeho indi mu rwego rwo kwihisha. Ibyo kuvuga rero ko yari afitanye gahunda n’umukozi wanjye byo sibyo rwose. Ndakubwiza ukuri ko atari byo kuko nta naho baziranye. Iyaba ari umuntu bafitanye gahunda yari kuza yinjira aho uwo mukobwa arara, ntiyari kuza aterura ibikoresho byo mu nzu”.

Mu karere ka Nyaruguru urwego rushinzwe umutekano rwunganira akarere rwa DASSO rwakiriwe runahabwa uburengenzira bwo gutangira gukora tariki ya 01/09/2014. Ku munsi wakurikiyeho nibwo abakorera uru rwego batangiye gukorera aho boherejwe gukorera, nyuma y’umunsi umwe gusa batangiye inshingano zabo zo gucunga umutekano, uyu musore nibwo atawe muri yombi ashinjwa kwiba.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Sha ndumiwe pe!!!Uyu mutype yashakaga igitsina kdi na shebuja agishaka.gusa muko ukomeje gusebya abari b’urwanda.wisubireho

Alias yanditse ku itariki ya: 9-09-2014  →  Musubize

Ariko bagiye bareka kubeshya.ni gute umuntu yacwinjira munzu adaciye urugi?ni gute wapanga kwiba ibyo byose ahantu ugeze bwambere?umukobwa avugako yamubonye saatanu,BOSS akavugako yatabajwe saa munani.ayo masaha atatu yose yashize,yaburaga iki ngo atabaze.ikindi,ntabwo basanze arimo yikorera ibintu.ahubwo bamusanze yicaye arimo yinywera knowless.

Aime yanditse ku itariki ya: 6-09-2014  →  Musubize

Abantu bage bareka kubeshya,kuki uyu mukobwa abeshya koko!!!Bari bafitanye gahunda niyo mpamvu uriya mukobwa atari yakinze,ahubwo yabonye ko yavumbuwe n’umuhungu wari inshuti ye nawe wari urekereje ari nawe wavugije induru bwa mbere uyu mukobwa nawe arataka babihindura ko yaraje kwiba,ugiye kwiba se ntaca n’urugi ,ahaaaaa,bashiki bacu bazarikora,uyu musore nawe wari wasinze cyane inzoga zose niho yazinywereye kuva saa tatu kugeza saa saba n’igice ari kumwe n’uriya mukobwa.

claude yanditse ku itariki ya: 5-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka