Nyarugenge: Umumotari yahase ibipfunsi umugenzi kubera igiceri cyi 100
Habyarimana Frederic w’imyaka 32 yatwaye umugenzi amugejeje i Shyorongi ahitwa ku Muyenzi mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge amwishyura amafaranga aburaho igiceri 100 maze ahita amwadukira aramukubita.
Ahagana saa 20h30 z’ijoro tariki 10/04/2013, abagenzi bari mu Coaster babonye moto iparitse iruhande rw’umuhanda wa kaburimbo, iruhande rwawo hari abantu babiri barimo kurwana.
Baketse ko abajura bagiye kwambura umumotari moto, coaster yahagaze vuba abagenzi basohokamo bwangu bajya gutabara umumotari. Bahageze batunguwe no kumva ko umumotari arimo gutimbagura umugenzi kubera igiceri cy’ijana.
Abasore bagerageje gukiza umugenzi, ku bw’amahirwe bakura Habyarimana kuri uwo mugenzi bigoranye kuko baciye n’umwambaro (gilet) yari yambaye bamukurura ngo amuveho.
Ntibyaciriye aho, abagenzi batse umumotari uruhushya rwo gutwara moto yanga kurutanga maze umwe afata moto arayitwara, umumotari ajya mu modoka ashyikirizwa sitasiyo ya Polisi ya Nyabugogo iri muri Gare ya Nyabugogo.
Habyarimana ari mu maboko ya Polisi yasobanuye ko yatwaye umugenzi amukuye i Nyabugogo amujyanye kuri Yanzi bumvikanye amafaranga 500. Umugenzi yamusabye ko amugeza ku Muyenzi mu ishyamba ry’i Shyorongi ahageze amwishyura amafaranga 500 gusa.
Yongeraho ko yamusabye kumwongereraho nibura ijana ahita amufata mu mashingu anamukubita urushyi na we atangira kwirwanaho.
Polisi yashimiye abagenzi ku bw’icyo gikorwa bakoze cyo gutabara umuntu wari mu kaga kuko yashoboraga no kumwica. Polisi yahise itangira iperereza.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
ntibizoroha,turi mu bihe bya nyuma peee
Ibyo ni umutima wa kinyamanswa. 100F?
sibyiza nagato bamukurikirane bamuhane kabisa
Abicanyi ntaho bagiye!! Iki bagifunge ya minsi ijana Mugesera yasabaga azafungurwe icyunamo kirangiye atazateza ihahamuka!!
Uriya mumotari afite ikibazo gikomeye, polisi izamukurikirane nta bumuntu yifitemo.
Biratangaje kumva umuntu ananirwa kwihanganira mugenzi we ku giceri cy’ijana !cyakora polisi izakore iperereza neza kuko niba uyu mumotari adafite ihungabana kubera ibihe turimo, ashobora kuba yari arimo kwiyibutsa ibyo yakoraga muri mata 1994.
abicanyi baracyahari!!!
Ibyo biragayitse cyane rwose kubona aba motari bakubita abagenzi.Bagire customer care.