Nyanza: Umuyobozi w’Akagali yagurishije ishyamba rya Leta avuyemo arayifunga

Murenzi Protais wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Gitovu, umurenge wa Busoro mu karere ka Nyanza yagurishije ishyamba rya Leta ringana na hegitari eshatu amafaranga avuyemo ahitamo kuyifunga aho kuyageza mu isanduku y’Akarere.

Uyu muyobozi yirukanwe burundu mu kazi tariki 25/10/2013 n’inama Njyanama y’akarere ka Nyanza nyuma yo gusanga ibyo yakoze ari icyaha ndetse bikaba binyuranye n’ibyo sitati rusange y’abakozi ba Leta n’inzego z’imirimo yayo iteganya mu ngingo ya 122 y’itegeko N0 22/2002 ryo ku wa 09/07/2002 nk’uko Kambanda Rucweri Hormisdas perezida wa njyanama y’aka karere abivuga.

Iki cyemezo cyo kumwirukana burundu mu kazi ari nacyo gihano kiremereye kurusha ibindi byose ku mukozi yagihawe bivuye ku nama komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta yagiriye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza ubwo bwayigezagaho iby’icyo kibazo cy’uwo muyobozi w’Akagali ka Gitovu.

Si ubwa mbere Mu karere ka Nyanza havuzwe umukozi wo ku rwego rw’akagali wifunze amafaranga atari agenewe gutwara kuko mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2013 uwitwa Kayiranga Callixte wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Nyamure mu murenge wa Muyira nawe yigeze kunyereza umutungo wa Leta ndetse n’icyo cyaha akagukurikiranwaho n’ubutabera.

Muri uwo mwaka wa 2012 kandi undi witwa Karanganwa Jean Claude wahoze ari umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga akaba n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Kimirama mu murenge wa Busoro yishyurije abacitse ku icumu rya Jenoside amafaranga avuye mu mitungo yabo yononwe aho kuyabaha arayacikana.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Si mu nzego z’ibanze gusa haboneka amanyanga akozwe n’abakozi i Nyanza kuko no mu bushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rwa Busasamana, Umushinjacyaha NTIRUSHWAMABOK Etienne, yafashe ingwate natanze mu rubanza RP 0110/11/TB/BSSMANA ayegurira uwo tuburana urubanza rutaracibwa. ubu nabaye umwere mbura ingwate natanze 1.266.300 Frw. Ni urwishe Nyanza rukiyirimo!

Niyonzima yanditse ku itariki ya: 25-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka