Nyamasheke: Yasanzwe mu ruzi rwa Bitare yashizemo umwuka

Umugabo witwa Hakizayezu Gratien bahimbaga Gatekasi uri mu kigero cy’imyaka 25 wakoraga akazi ko gucuruza inka, yasanzwe mu ruzi rwa Bitare yapfuye mu ma saa tatu za mu gitondo mu mudugudu wa Ryanyagahangara, mu kagari ka Gasovu mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke.

Ngirababyeyi Oscar, umuturage wabonye bwa mbere nyakwigendera muri urwo ruzi, avuga ko yari agiye kuzana umucanga wo kubakisha akabona ikintu akayoberwa icyo aricyo yakwitegerza akabona ni umuntu agahita ahuruza abaturage.

Agira ati “nagiye gushaka umucanga wo kubakisha, mbona ikintu mu mazi nyoberwa icyo aricyo, negereye ngo ndebe neza mbona bote (inkweto), mpita mbona ko ari umuntu, mpuruza abagore bahingaga n’umugabo wari hirya, baje bahita bavuga ngo uyu ni Papa Sandrine, bahita bahuruza ubuyobozi”.

Umuyobozi w’umudugudu, Mbuguje Filipo avuga ko nyakwigendera yari umucuruzi w’inka kandi nta kibazo yagiranaga n’abaturage, gusa bakaba barajyaga bumva ko ngo haba hari abantu yagurije amafaranga bakaba baranze kumwishyura.

Agira ati “Gatekasi yari umuturage utagiranaga ibizazo n’abandi baturage ku buryo gukeka uwaba yamwishe bigoranye, gusa twajyaga twumva bavuga ko haba hari abantu yahaye imyenda y’amafaranga bakaba bataramwishyura”.

Mushiki wa nyakwigendera, Mukamazimpaka Collette, avuga ko yari umwana w’umuhererezi iwabo akaba yari afite umugore (wahise uhungabana akimara kumva iyo nkuru). Ngo mbere yo guhungabana yababwiye ko umugabo we yaje ku mugoroba aje kubika amafaranga yari yakoreye, akamubwira ko yumvise amakuru ko uwitwa Zacharie Twagiramungu umubereyemo umwenda w’ibihumbi 300 yaba yarateye inda, kandi ko ngo ashobora gucika.

Ibi ngo byatumye abwira umugore we ko agiye kumushukashuka bagasangira agacupa yarangiza akaboneraho kumwishyuza, kuva icyo gihe yagenda ngo bongeye kumva inkuru mbi mu gitondo ko yabonetse mu mazi yapfuye.

Mukamazimpaka avuga ko nta muntu bazi bari bafitanye amakimbirane uretse abo yagurije amafaranga bakaba barasaga n’abanze kumwishyura.

Twagiramungu wafashwe mu bakekwa guhitana nyakwigendera avuga ko atigeze agira uruhare mu rupfu rwe, ariko akemeza ko biriwe bagurana inka (niko kazi bakoraga) bagatahana bakanasangira akamuherekeza akamugeza aho bita mu Gikangaga akitahira.

Umurambo wa Nyakwigendera wagaragaraga nk’uwakubiswe ibintu mu mutwe unava amaraso mu kanwa, wajyanye mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma mu gihe polisi igikora iperereza ku cyaba cyahitanye nyakwigendera.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka