Nyamagabe: Afunzwe akekwaho kwica umuntu

Umugabo witwa Mutangana Evariste Bakunze kwita Pangarasi w’imyaka 34 afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gasaka iri mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe akekwaho kwica umuntu mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki ya 27/06/2014.

Uyu Mutangana wo mu murenge wa Gasaka mu kagari ka Nyamugari avuga ko yagiye kugura itabi mu kabari akahahurira na Nyakwigendera Nsabimana ngo akamutuka bikaba ariyo ntandaro yo kumwica.

Nyuma yo gutukana ngo Mutangana yarasohotse hanyuma Nsabimana aramukurikira bageze imbere batangira kurwana, umugabo wari kumwe na Mutangana akubita igiti Nsabimana mu mutwe nk’uko abyivugira.

Mutangana ati “Twarasohotse dutaha tugeze hepfo ubwo ahita amfata mu ijosi, ubwo hari akagina duhita tugatirimukaho twituramo hasi ahita anjya hejuru. Ubwo umugabo twari kumwe ahita azana igiti akimukubita mu mutwe”.

Nyuma yo kubona ko bamukubise igiti mu mutwe ntahite apfa, ngo Mutangana yahise afata icyuma amukata umuhogo bamuta aho barigendera, ariko ngo nta kintu bari basanzwe bapfa uretse ko yamututse bigakubitiraho ko yari yasinze kubera urwagwa yari yanyweye.

Mutangana yatawe muri yombi ashaka gutoroka nyuma y’uko hasatswe urugo rwe hagatahurwa ibimenyetso byerekana ko yaba yaragize uruhare mu rupfu rwa Nsabimana, ubu hakaba hari gukorwa iperereza ku bandi baba barafatanyije gukora icyi cyaha, nk’uko Umuyobozi wa Polisi ikorera mu karere ka Nyamagabe Superintendent Janvier Ntakirutimana abyemeza.

SP Ntakirutimana aburira abagambiriye gukora ibyaha bagatoroka ubutabera ko badashobora kubigeraho kuko polisi y’igihugu ifite ubushobozi bwo gushakisha umunyabyaha aho yaba ari hose.

Yongeye kwibutsa abaturage n’inzego z’ibanze ko ari ngombwa gutanga amakuru ku gihe ku nzego zibifitiye ububasha mu gihe hari abantu bafitanye amakimbirane, bagatanga umusanzu wabo mu gukumira ibyaha bitaraba.

Aramutse ahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi, Mutangana yahanishwa igihano cyo gufungwa burundu nk’uko biteganywa n’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ku muntu wishe undi abigambiriye.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka