Ngororero: Umusore yibye ku karere ku manywa y’ihangu

Byiringiro Jean d’Amour w’imyaka 20 waje aturutse mu Karere ka Rubavu yinjiye muri bimwe mu biro byo ku kicaro cy’akarere ka Ngororero saa sita z’amanywa tariki 5/12/2013 aterura mudasobwa (lap top) eshatu azipakira mu gikapu yari ahetse.

Uyu musore utarahiriwe yaje kurabukwa n’umwe mu bakozi bakorera muri ibyo biro niko guhita ayabangira ingata yiruka agana iy’ishyamba rikikije Akarere. Abonye agoswe impande zose yahise ajugunya igikapu mu bishyimbo bihinzwe hafi aho anabyihishamo ariko arahafatirwa.

Abajijwe niba yagenzwaga no kwiba yavuze ko yaje yitemberera akaza ku Karere ashaka ubwiherero kandi ngo ni ubwa mbere yari ahageze.

Byiringiro avuga ko yiga mu mwaka wa 5 muri APEBU Nyamata akaba yiga ibijyanye n’ikoranabuhanga mu ishami rya Computer Sciences.

Byiringiro yafashwe yiba mu biro by'akarere ka Ngororero.
Byiringiro yafashwe yiba mu biro by’akarere ka Ngororero.

Iki cyaha cy’ubujura Byiringiro yiyemerera gihanishwa ingingo ya 300 y’Itegeko Ngenga No 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana.

Iyo ngingo ivuga ko “umuntu wese ukora ubujura budakoresheje kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 2 kugeza kuri 5 z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”

Si ubwa mbere ku Karere ka Ngororero haba ubujura bwa mudasobwa kuko hashize igihe gito hibwe screens za mudasobwa 13 zari mu cyumba cy’inzu ya BDC. Kugeza ubu iyi nkuru yandikwa, irengero ryazo ntiriramenyekana.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibigaragara nuko uwo mwana yaba yaraje kwiba asanzwe abikora kuko ntabwo yatekereza ubujura bumeze bucyo adasanzwe abukora.

Habineza jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 30-12-2013  →  Musubize

Ibigaragara nuko uwo mwana yaba yaraje kwiba asanzwe abikora kuko ntabwo yatekereza ubujura bumeze bucyo adasanzwe abukora.

Habineza jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 30-12-2013  →  Musubize

Uyu mwana si ubwamebere yibye aherutse gufungurwa muri 2012 nobwo yagiye kwiba muri Kivu Serena ubwo yafatwaga na Camera z’iyo Hotel yibye Umuzungu ama euro 500 hamwe na laptop na camera gusa arantangaje ntawufungwa rimwe koko.

Emile yanditse ku itariki ya: 6-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka