Ngoma: Umuvuduko mwinshi watumye ikamyo inanirwa gukata ikoni irahirima

Ikamyo nini yavaga mu gihugu cya Tanzania yarenze umuhanda iragwa nyuma yuko umushoferi ananiwe kuyikata ubwo yari ageze mu ikona ahitwa Kaboza, mu kagali ka Kigabiro, umurenge wa Murama mu karere ka Ngoma.

Iyi kamyo yaguye kuwa 12/01/2014 nta muntu yahitanye uretse umushoferi ngo agahita avamo agatega izindi modoka akagenda agana Kibungo bikekwa ko yagiye kwivuza.

Kugera ubwo nakoraga iyi nkuru uyu mushoferi hari hataramenyeka aho ari kuko abaturage bahageze ikigwa bavuga ko yahise atega indi modoka yakomeretse nkuko umunyobozi w’akagali ka Kigabiro, Safari Adolphe, yabidutangarije.

Iyi kamyo iguye mu muhanda wakomeje kuvugwa ko uberamo impanuka nyinshi kubera amakoni menshi abamo ndetse n’umuhanda bavuga ko utameze neza kubera ayo makoni meshi akata cyane.

Ahantu habereye iyi mapnuka ni iruhande rw’igishanga gihingwamo umuceri hakaba ari ahantu hari umuhanda urambuye kuburyo abenshi baza n’umuvuduko mwinshi bakananirwa guhita bakata ikona rihari aho umuhanda uhita uterera ahitwa za kibaya.

Umuhanda Kirehe-Kibungo umaze kugwamo abantu batari bake bazize impanuka harimo ikomeye iherutse kubera Cyunuzi aho ikamyo yasakiranye na Coaster Express igahitana abantu batari bake bari muri iyo coaster.

Abaturiye uyu muhanda bavuga ko akenshi babona amakamyo akunda kugwa muri uyu muhanda mu makoni akenshi usanga biba biterwa n’abashoferi baba batamenyereye uyu muhanda bakaza n’umuvuduko mwinshi bagera muri iri koni rikata cyane bakananirwa kurikata ikaba irenze umuhanda.

Ntiharamenyekana icyo iyi modoka yari ipakiye kuko ifunze hose gusa ikaba ari muri zimwe zikunda kuba zipakiye ibicuruzwa.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

maze iminsi nsoma impanuka zibera muri uriya muhanda uva ku rusumo rwose birambabaza cyane abantu bapfa kubera abo bashofero bataba bazi danger baza guhura nayo imbere kubera umuhanda ufite ahantu hafi inama nagira Police y’Urwanda mu bihugu byinshi nagenze cyane ibyateye imbere haba ibyapa n’ ibimenyetso bihagije byerekana ko imbere hari umuhanda waguteza impanuka kandi babishyira ahantu kuburyo umushoferi nk’uyu aza kuhagera yafashe ingamba zo kugenda buhoro , reba nk’urugero Police yashyize ibyapa I butare unjya kugera aho bita ku mukobwa mwiza hari ibyapa byinshi mbere yuko uhagera byerekana ko hari danger ndabaza Police kuki itabikora hariya ku Rusumo kandi bigaragara ko hari kubera impanuka nyinshi zitumaraho amaboko yakagombye kubaka igihugu, rwose POLICE NITABARE BERKE ABASHOFERI MBERE YUKO BAHAGERA .

alias yanditse ku itariki ya: 13-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka