Ngoma: Umupfumu afunzwe azira kuvura umuntu akamugwaho iwe mu rugo

Rutayisire Etienne w’imyaka 65 wo mu murenge wa Mugesera ho mu karere ka Ngoma ari mu maboko ya police station ya Sake akurikiranweho gushaka kuvura Ndayiramije Anastase amarozi nta byangombwa byo kuvura gakondo afite nyuma akamupfiraho iwe mu rugo.

Abaturanyi b’uyu Rutayisire bavuga ko yiyita umuvuzi wa gihanga abandi bakavuga ko ari umupfumu ndetse bakanemeza ko abantu benshi bari basanzwe bahaza kuhivuriza bavuga ko barwaye amarozi.

Nyakwigendera Ndayiramije Anastase, ngo yahazanwe kuri uyu wa 26/10/2013 arembye cyane avuye iwe mu murenge wa Karembo baje kumuvuza amarozi maze apfa kuri uyu wa 28/10/2013 aguye mu rugo rw’uyu uvugwa ko ari umupfumu.

Umuryango wa Ndayiramije ngo wijejwe n’uyu bita umupfumu Rutayisire ko umuntu wabo azamuvura, ariko yaje gupfa.

Nyuma yo kumenya urupfu rw’uyu muntu ubuyobozi bwahise buta muri yombi Rutayisire bumukurikiranyeho ubutekamutwe bwo kwiyita umuvuzi wa gihanga nta byangombwa afititiye kugera aho abantu baguye iwe.

Abaturanyi ba Rutayisire wiyitaga umuvuzi wa gihanga bavuga ko yari n’umupfumu ngo bari bamenyereye ko abantu bakunze kuza mu rugo rwe ari benshi baturuka ahantu hatandukanye baje kuhivuriza akenshi akaba ari bantu babaga bavuga ko barozwe. Ibyo byose yabikoreraga mu bwihisho kuko nta buyobozi ngo bwari bubizi.

Umuyobozi w’umurenge wa Mugesera, Bizumuremyi Jean Danascene, mu nama yahise akorana n’abaturage bo mu kagali ka Akabungo umudugudu wa Rwinkwavu, ibi byabereyemo yasabye abaturage kwihutira kujyana umuntu kwa muganga igihe arwaye aho kwihutira kujyana umurwayi mu bapfumu babatekamutwe.

Umuyobozi w’umurenge afatanyije n’inzego z’umutekano bahamagariye abaturage kujya batanga amakuru kugirango abantu nk’abo bagaragazwe kandi bafatwe hakiri kare batarateza umutekano muke.

Uyu muyobozi w’umurenge yongeye kubwira abaturage ko n’abavuzi gakondo aho bari baba babifitiye ibyangombwa kandi bakaba bazwi no mu buyobozi ku buryo bakora ku mugaragaro mu buryo bwemewe n’amategeko.

Nyakwigendera Ndayiramije Anastase wari umaze ngo igihe kirekire yararembeye mu rugo iwe yari mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko yari yubatse afite n’abana.

Akarere ka Ngoma gaherereye mu gace k’Igisaka hakaba hazwi mu mateka ko habaga amarozi menshi ndetse ko ngo bagenderaga ku rutaro bakaguruka mu kirere nk’indege kubera ayo marozi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka