Ngoma: Umuntu umwe yaguye mu rugomo abandi bane baterwa ibyuma bikomeye

Habamungu Isac utuye mu murenge wa Rukira yateye urugo rw’uwahoze ari umugore we Ingabire Monique, tariki 10/06/2013, ateragura abantu ibyuma bane bari bahuruye umwe muri bo yitaba Imana.

Uwapfuye aguye muri uru rugomo ni, Habiyambere Elive, avukana na Habamungu Isac. Abandi bane bakomeretse ni umusaza Suwanjye Elia n’umugore we Karukaka Agnes,hamwe n’abana babili ba Suwanjye aribo Turikumana Patric na Dushimirimana.

Abakomeretse babanjwe kujyanwa ku kigo nderabuzima cya Rubona nyuma baza koherezwa mu bitaro bikuru bya Kibungo kuko bari barembye kubera ibyuma byinshi Habamungu yabateraguraga asubizamo.

Intandaro y’uru rugomo n’uko byagenze

Uru rugomo ngo rwaturutse ku rupfu rw’umwana Habamungu yabyaranye n’uwari umugore we Ingabire mu murenge wa Kibungo akagali ka Gatonde.

Uru rupfu ngo rwatewe n’uburangare bwo kutamujyana kwa muganga ahubwo nyina akamujyana kubamusengera. Akimara kumva ayo makuru, Habamungu ngo yahise atera urugo rw’uwahoze ari umugore we maze ubwo abaturanyi buyu mugore bahururaga ahita atangira kubateragura ibyuma.

Amakuru aturuka kuri aba barwariye kwa muganga nyuma yo guterwa ibyuma, avuga ko habanje guhurura umusaza Suwanjye n’umugore we nyuma yatangira kubateragura ibyuma abahungu b’aba basaza n’umukecuru (abahungu babili) ngo bahise bahurura nibwo nabo yabateraga ibyuma.

Aba bahungu ngo nabo uwitwa Patric wari watewe icyuma mu mugongo ngo yahise afata igiti mu gukubita ahita agikubira murumuna w’uwateraga ibyuma ahita apfa.

Habamungu Isac yahise yiruka abonye ko murumuna we apfuye, niko kwihisha ubwo inzego z’umutekano zahururaga basanga yagiye ariko nyuma aza kwigemura kuri Polisi sitasiyo ya Kibungo. Uyu Habamungu yigeze gufungirwa Jenoside aza gufungurwa.

Patric nawe wakubise igiti umuntu ubwo yari ahuruye nawe kuko atari arembye yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo akaba ariho ari.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibungo, Nyamihana Philippe, avuga ko intandaro yibyo byose asanga ari uburangare bwo kutavuza umwana akagera aho apfa ngo bamujyanye kumusengera. Akomeza avuga ko abo bamusengeraga bahise batabwa muri yombi na Polisi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uwomuntu ahanwepe birarenze LETA ifate inga mba kuko bitabaye ibyo ubwicanyibwabantu nkabo babaye ibyihebe buramara abantu

sanrda yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka