Mareba: Umunyeshuri w’imyaka 19 yiyahuje akoresheje umugozi
Umunyeshuri witwa Tuyishimire Emmanuel w’imyaka 19 y’amavuko, yasanzwe mu nzu yararagamo yapfuye nyuma yo kwimanika mu mugozi. Byarabereye mu mudugudu wa Gitega, mu kagali ka Bushenyi mu Murenge wa Mareba mu karere ka Bugesera.
Amakuru atangwa n’ababyeyi ba nyakwigendera aravuga ko bamusanze mu ijoro ryo kuwa 18/7/2014 yashizemo umwuka, niko guhita batabaza abaturanyi nk’uko bivugwa na Nsabimana Andre ise wa nya kwigendera.
Yagize ati “ twari tuziko yari yagiye ku ishuri tubonye bwije nibwo twagiye munzu ye aho arara dusanga iravunze niko guhita tumena urugi tusanga yashizemo umwuka.”
Uyu mubyeyi wa nyakwigendera avuga ko batari bamenya impamvu nyamukuru yatumye umwana wabo yiyahura, ariko bakaba basanze u rwandiko yari yanditse abasezeraho ngo ko yarambiwe kubana nabo.
Ati “ Nta kibazo kindi twagiranye nawe, gusa mbere y’uko ajya kuryama yari yakoze amakosa turamucyaha nk’ababyeyi be ariko nta wigeze amukubita cyangwa ngo amukorere ikindi. Uretse kumushyiraho igitsure nk’ababyeyi be.”
Polisi ikorera mu karere ka Bugesera iratangaza ko ikomeje iperereza kugirango hamenyekane impamvu nyamukuru yatumye uwo mwana yiyahura.
Nyakwigendera akaba yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye kuri GS Twimpara hafi y’iwabo.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Kwiyahura ntabwo ari amahitamo mazima umuntu akwiriye kugira kuko iyo wiyahuye ibibazo ufite ntabwo uba ubikemuye kuko iyo ufite umuryango ukomokamo ukiyahura uba uwusize mu kababaro kuko uwo muryango wawe uba ukigukeneye.
Kwiyahura ntabwo ari amahitamo mazima umuntu akwiriye kugira kuko iyo wiyahuye ibibazo ufite ntabwo uba ubikemuye kuko iyo ufite umuryango ukomokamo ukiyahura uba uwusize mu kababaro kuko uwo muryango wawe uba ukigukeneye