Kirehe: Hatahuwe hegitari zigera ku icumi zihinzemo urumogi mu gishanga

Mu kagari ka Cyanya, umurenge wa Kigarama mu karere ka Kirehe hatahuwe umurima w’urumogi ugera kuri hegitari 10, ukaba uhinze mu gishanga kiri hafi y’Akagera kuko aka kagari gahana imbibi n’igihugu cya Tanzaniya.

Uyu murima w’urumogi watahuwe tariki 19/10/2013 ahitwa ku Gikumba kugira ngo uhagere ni ibirometero bigera kuri bitatu unyuze mu mazi,uru rumogi rukaba rwari rumaze amezi agera kuri abiri rutewe nk’uko abari bahari babitangaje.

Uru rumogi rwabonetse mu gishaka cy'umugezi w'Akagera ruhita rutwikwa.
Uru rumogi rwabonetse mu gishaka cy’umugezi w’Akagera ruhita rutwikwa.

Ubusanzwe mu karere ka Kirehe nta murima w’urumogi wari wahagaragara gusa icyajyaga kigaragara mu minsi yashize ni urumogi rwahafatirwaga abarufatanywe bakavuga ko baba barukuye mu gihugu cya Tanzaniya dore ko akarere gahana imbibi n’iki gihugu.

Mukashyirambere Rose ni umuturage utuye mu kagari ka Cyanya ho mu murenge wa Kigarama avuga ko abahinga uru rumogi baruhinga bava Tanzaniya kandi ko ari Abanyarwanda bakaba barimo uwitwa Mupagasi Claude, Maniraguha, Niyitegeka Safari, Habiyakare Ndatinya Peter Ndayisenga Etienne, Nzabahimana Eliab n’abandi ibi uyu muturage akaba abihurizaho n’abaturage batuye muri aka kagari ka Cyanya.

Umurima w'urumogi wafumbuwe muri uru rufunzo.
Umurima w’urumogi wafumbuwe muri uru rufunzo.

Ndekezi Karori we avuga ko hari akazu babagamo ahitwa mu Gikumba akaba avuga nawe ko ari Abanyarwanda babazi bigometse akaba avuga ko ingamba bafite ko ari uburyo bwo gutanga amakuru ku nzego z’umutekano ku gikorwa cyose cyahaba.

Aba baturage bavuga ko ikibazo cyari gihari ari uko aba bantu bahabaga ntawapfaga kubagera imbere ikindi kandi aha mu Gikumba kubera ibibazo by’umutekano ubuyobozi bw’akarere bwari bwarafashe umwanzuro wo kuhafunga.

Uku niko rumeze mu murima.
Uku niko rumeze mu murima.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Murayire Protais, nyuma yo gutwika no kurandura uru rumogi mu nama yagiranye n’abaturage yabasabye gutanga amakuru ku bibazo nk’ibi kuko usanga biteza umutekano muke asaba abturage kudahishira uwagaragaraho ko ahinga cyangwa se acuruza urumogi agahanwa.

Iki gikorwa cyo kurandura no gutwika uru rumogi cyarimo ubuyobozi bwa Polisi n’ingabo n’ubuyobozi bwa Leta hamwe n’abaturage batuye muri aka kagari.

Utu nitwo tuzu abahinze urumogi babagamo.
Utu nitwo tuzu abahinze urumogi babagamo.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka