Kirehe: Arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 10 ariko we akabihakana

Umugabo w’imyaka 30 witwa Yohani (izina ryahinduwe) utuye mu Murenge wa Gahara, Akarere ka Kirehe afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe kuva ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki 12/08/2014, akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 10.

Nk’uko bitangazwa na se w’uwo mwana, ngo umwana yagiye ku iriba kuvoma ari kuwa kane bari kumwe na Yohani maze ahita abasezeraho yihuta aramukurikira.

Umwana ngo yatinze kugaruka bakomeza gutegereza ko yataha baraheba, bigeze hafi mu ma saa munani agaruka afite ibiceri bibiri by’amafaranga ijana bamubaza uwabimuhaye akavuga ko ari Yohani wayamuhaye ngo agure amandazi maze ntibabyitaho babifata nk’ibisanzwe.

Nyuma y’iminsi itatu babonye umwana agendera ku nkoni acumbagira maze nyina amujyana mu cyumba aramwihererana asanga yakomeretse mu myanya ndangagitsina.

N’ubwo ashinjwa n’ababyeyi b’uwo mwana ndetse n’umwana ubwe, Yohani arahakana ibimuvugwaho muri aya magambo: “nkora akazi ko ku byambu amanywa n’ijoro kandi nyina w’uyu mwana mubo ntwara kandi tunakorana kenshi nawe arimo. Ese naba ntarafata nyina nkajya gufata umwana?”.

Uhagarariye ubugenzacyaha mu ntara y’Iburasirazuba, Senior Superintendent Benoît Nsengiyumva aranenga ibikorwa by’urukozasoni bikomeje gukorerwa abana, anakangurira ababyeyi gukurikirana abana babo ntibabe ba terera iyo.

Yakomeje asaba abaturage gufasha Polisi y’igihugu gucunga umutekano barwanya ibiyobyabwenge n’abagizi ba nabi bafite ingeso yo gusambanya abana no guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Akarere ka Kirehe gakunze kugaragaramo ibyaha by’ubugizi bwa nabi nko guhohotera abana n’abagore, ubusinzi, ubujura n’ibindi.

Ibyo bigaterwa n’uko ako karere kegereye umupaka bityo ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga z’inkorano bikinjira biturutse mu ntara z’ibihugu bikikije ako Karere.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka