Kanama: Abaturage ngo buzuye ibihuru bashakisha ibendera ryibwe ku kagari
Ubuyobozi bw’Akagari ka Kamuhoza mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu baravuga ko bahangayikishijwe n’idarapo n’ibendera ryibwe mu ijoro tariki ya 22/6/2015, ku buryo ngo abaturage kuri uyu wa 24 Kamena 2015 biriwe mu bihuru bashakisha ngo barebe ko baribona.
Gakuba Pascal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako kagari yagize ati "Turi kurishakisha mu bihuru no mu mirima dukeka ko uwaritwaye atarihisha mu nzu kuko azi neza ko asatswe yarisanganwa."
Avuga ko ryatwawe mu ma saa saa mbiri z ijoro bararishaka baribura na n’ubu bakaba bakirishakisha.
Abagombaga kurara irondo hamwe n’ umuyobozi w’umudugudu ako akagari kubatsemo ngo bahise batabwa muri yombi mu gihe hagikorwa iperereza ku ibura ry’iryo bendera.
Bamwe mu baturage baganiriye bavuga ko bababajwe n’icyo gikorwa bavuga ko kibangiriza isura.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
hhhhhhhhhhhhh!uwo ni real patriotic warijyanye kuko akunda igihugu
Abagome Baracyarihope,ahaaa!!