Iburasirazuba: Nta modoka za Express zizongera guhagarara ahatemewe

Kuva ku wa mbere tariki ya 18/08/2014, imodoka zose zitwara abagenzi mu buryo bwa “Express” mu Ntara y’Iburasirazuba ntizizongera gufata abagenzi ahantu hatagurishirizwa amatiki yazo, hagamijwe guca akajagari kakunze kugaragara muri izi modoka ndetse kakaba mu biteza impanuka zo mu muhanda.

Uyu mwanzuro wafatiwe i Rwamagana ku cyicaro cy’Intara y’Iburasirazuba, mu nama yahuje ubuyobozi bw’iyi ntara, Polisi ndetse n’abahagarariye amasosiyete y’imodoka zitwara abagenzi zihakorera yateranye ku wa Kane, tariki ya 14/08/2014, mu rwego rwo kubungabunga umutekano wo mu muhanda hirindwa impanuka zikunze kuhagaragara.

Ibyerekezo byafatiweho izi ngamba ni nk’umurongo uturuka Kigali werekeza Rwamagana na Kayonza, umurongo uva Kigali kugera Rusumo mu karere ka Kirehe ndetse n’umurongo uva Kigali werekeza Nyagatare.

Ahantu imodoka Express zituruka i Kigali zerekeza Iburasirazuba zizajya zihagarara (kugenda no kugaruka) hemejwe ku buryo bukurikira:

1. Kigali-Rwamagana-Kayonza: Imodoka zizajya zihagaraga i Ntunga, Rwamagana na Kayonza;

2. Kayonza-Ngoma: Imodoka zizajya zihagaraga i Kabarondo n’i Ngoma;

3. Ngoma-Kirehe: Imodoka zizajya zihagaraga Kibaya, Cyunuzi, Nyakarambi, Rusozi na Rusumo;

4. Kayonza-Nyagatare: Imodoka zizajya zihagaraga i Kiramuruzi, Rwagitima, Kabarore, Cyanyirangegene, Karangazi, Ryabega na Nyagatare;

5. Ryabega-Kagitumba: Imodoka zizajya zihagaraga i Bugaragara, Rwimiyaga, Ntoma, Matimba na Kagitumba.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Uwamariya Odette asanga izi ngamba zizavanaho akajagari kandi zikumire impanuka zo mu muhanda.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette asanga izi ngamba zizavanaho akajagari kandi zikumire impanuka zo mu muhanda.

Iki cyemezo ngo kizakemura akajagari kari kamaze kugaragara muri izi modoka kuko zari zisigaye zigenda zikora ibyo bita “gukubana” cyangwa “kubana” ku buryo ngo zari zisigaye zikora nk’izimenyerewe nka “Twegerane” mu gihe intego yazo ari ukugendera ku gihe cyagenwe.

Ngeze Issa, ukuriye amasosiyete y’imodoka zitwara abagenzi mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko iki cyemezo bafashe ari cyiza kuko ngo kizaca akajagari.

Ati “Ibyo gukubana kuri agence byatezaga impanuka. Ubundi, Iburasirazuba dusa naho nta express twagiraga bitewe no guhagarara kuri buri cyapa. Aho twasize hemewe gutegera imodoka ni aho umuntu azajya agurira itike bivuze ko umuntu azajya atega na twegerane akajya ha handi hemewe akaba ari ho ategera imodoka”.

N’ubwo iki cyemezo cyafashwe, ku mugenzi ugeze aho asigara imodoka yemererwa guhagarara kugira ngo avemo kandi na bwo ku byapa byabugenewe, ariko bene aho hantu nta mugenzi mushya wemerewe kwinjira mu modoka.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iki cyemezo bigashoboka, abahagarariye “Agences” z’imodoka Express zikorera mu Ntara y’Iburasirazuba bemeranyije ko aho bakorera hose bagiye gushyiraho ibiro bimwe bakoreramo bose ndetse bikazajya biba birimo n’umupolisi ku buryo ikibazo kivutse, gihita kibonerwa umuti.

Abahagarariye ama-Agences y'imodoka Express zikorera mu Ntara y'Iburasirazuba bafashe ingamba zo kunoza aho guhagarara kandi biyemeza kuzajya bakorera mu biro bimwe.
Abahagarariye ama-Agences y’imodoka Express zikorera mu Ntara y’Iburasirazuba bafashe ingamba zo kunoza aho guhagarara kandi biyemeza kuzajya bakorera mu biro bimwe.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette yavuze ko iyi myanzuro ari ingirakamaro kuko bizarwanya akajagari n’imyitwarire mibi byakundaga guteza impanuka zo mu muhanda ndetse ngo bikazatuma umugenzi agira agaciro kurushaho kuko muri izi modoka Express zasaga n’izahindutse “Twegerane”, hagaragaraga abantu bitwa “Abakarasi bakurubanaga abagenzi, babatesha umutwe”.

Mu myanzuro yafashwe kandi, harimo ko umushoferi wakoze ikosa muri sosiyete imwe atazajya abona akazi mu yindi, bityo ngo bikazagabanura amakosa arimo no guteza impanuka, nk’uko byemejwe n’abashoferi bari muri iyi nama.

Iyi nama kandi yemeje ko kuva tariki ya 18 Kanama, imbere mu modoka za Express zitwara abagenzi mu Ntara y’Iburasirazuba hazaba hagaragaramo numero za telefone abagenzi bakwifashisha mu gihe babonye amakosa ku mushoferi ubatwaye, zikaba zirimo izo bahamagara ndetse n’izo bakoherezaho ubutumwa bugufi (SMS).

Iyi nama kandi yanzuye ko umushoferi uzajya afatirwa mu makosa ye azajya abiryozwa imodoka igakomeza akazi, aho kugira ngo bafunge imodoka nk’uko byajyaga bigenda. Imodoka izajya ihanwa gusa mu gihe bigaragaye ko ikosa ari iry’imodoka, urugero nko kuba idafite ibyemezo by’isuzuma ry’ubuziranenge bwayo (Contrôle technique).

Impande zirebwa n’ibi byemezo zose zemeranya ko nibishyirwa mu bikorwa bizagabanura impanuka zo mu muhanda, dore ko mu gihe cy’amezi 7 atambutse, mu Ntara y’Iburasirazuba habarurwa abantu bagera kuri 99 bapfuye bazize mpanuka zo mu muhanda, nk’uko imibare itangazwa na Polisi y’Igihugu muri iyi ntara ibigaragaza.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iki cyemezo ni inyamibwa kandi kiziye igihe kuko cyatumaga imododka zivudukana abantu akndi zinabatanguranwa bityo impanuka zikavuka ubwo

odete yanditse ku itariki ya: 17-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka