Gicumbi: Barashima uko umutekano w’u Rwanda ucungwa mu myaka 20 ishize rwibohoye

Abaturage bo mu karere ka Gicumbi barishimira ibyo bamaze kugeraho mu myaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye ariko by’umwihariko bagashima uburyo umutekano w’u Rwanda ucungwa kuko usanga nta muturage ukorerwa ihohoterwa iryo ariryo ryose.

Gatera Emmanuel wo mu murenge wa Mutete mu karere ka Gicumbi avuga ko umutekano n’amahoro by’Umunyarwanda babishimira ubuyobozi bwiza bwa FPR Inkotanyi kuko aribwo bwakuyeho Leta y’igitugu yarobanuraga amoko ndetse ikanaheza bamwe mu banyarwanda.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Gicumbi bishimira ibyagezweho mu myaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Gicumbi bishimira ibyagezweho mu myaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye.

“Ntawatinya kuvuga ko umutekano ari wose mu banyarwanda ibyo bikaba byaratumye tubasha gukora tukiteza imbere rigaragarira buri wese”, Gatera Emmanuel.

Ikindi ngo gikwiye kwishimirwa ni uburyo ubuyobozi bwiza bwa FPR Inkotanyi bwunze ubumwe bw’Abanyarwanda ubu baka babanye neza mu mahoro ndetse hagasanwa ibyangijwe na Jenoside.

Abaturage kandi bishimira uburyo mu Rwanda nta muntu wahungabanya mugenzi we amuhoye ubusa kuko ubuyobozi buhita bumurenganura.

Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bacinya akadiho.
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bacinya akadiho.

Abaturage kandi bishimira n’ibindi bikorwa by’iterambere bamaze kugeraho birimo kuba Umunyarwanda wese ahabwa serivise y’ubuvuzi kuko yabashije kwisungana na mugenzi we. Ibyo bagasanga ari ikintu gikomeye cyo kwishimirwa nk’uko Nyirarukundo Emeritha abivuga.

Kuba nta muturarwanda ukicwa n’indwara kuko yabuze ubufasha mu buvuzi ngo basanga ubuyobozi bw’u Rwanda bukora ibishoboka byose Umunyarwanda ngo agire imibereho myiza.

Gahunda ya Girinka Munyarwanda yazanywe na Nyakubahwa Pererezida wa Repuburika Paul Kagame ngo ni igisubizo kuri buri munyarwanda aho buri wese yoroye akabona ifumbire n’amata, bityo indwara zikomoka ku mirire mibi zigacika burundu.

Ibyishimo nibyo biranga Abanyarwanda mu myaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye.
Ibyishimo nibyo biranga Abanyarwanda mu myaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye.

Abaturage kandi bavuga ko nta kizabasubiza inyuma mu bikorwa bamaze kugeraho kuko ubu bamaze kubaka byinshi byari byarasenywe na Jenoside, bakaba biyemeje kandi kuzarwanya uwo ariwe wese waza gusenya ibikorwa by’iterambere bamaze kugeraho.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uru rwanda rufite umutekanao kandi ukurikije uko abayobozi bacu batuyoboye hari icyizere ko ntanikizawuhungabanya uko byagenda kose

musare yanditse ku itariki ya: 3-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka