Gicumbi: Ari mu bitaro nyuma yo gukubitwa n’abantu batabaye aho yari agiye kwiba

Umusore w’imyaka 19 witwa Nsigayehe wo mu mudugu wa Rugaragara mu kagari ka Nyakabungo mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi arwariye mu bitaro bya Byumba nyuma yo gukubitwa n’abantu bari batabaye aho yari agiye kwiba.

Nsigayehe yafatanywe n’undi witwa Ndayambaje w’imyaka 19 bagiye kwiba kwa Mbarushimana Emmanuel mu ijoro ryo kuwa 11/1/2014 nibwo abatabaye babakubise uwitwa Ndayambaje ahita apfa Nsigayehe we ajyanwa kwa muganga; nk’uko bitangazwa na Ngezahumuremyi Theoneste uyobora umurenge wa Byumba.

Inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Gicumbi zihutiye gushakisha abo bihaniye ngo batabwe muri yombi abakekwa bakaba ari Mugabuhamwe, Barakwiriye, Rukezangango Aloys, Munyaneza na Ndahabagabo.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka