Gicumbi: Abatwara ibinyabiziga bemeza ko impanuka nyinshi ziterwa n’ubusinzi n’umuvuduko ukabije

Ubusinzi n’umuvuduko ukabije biri kwisonga mubitera impanuka zo mu muhanda mu karere ka Gicumbi, nk’uko byatangajwe na bamwe mu batwara ibinyabiziga bya moto bo mu karere ka Gicumbi ubwo bakangurirwaga na Polisi kwirinda impanuka zo mu mihanda zimaze iminsi zihitana ubuzima bw’abantu.

Niyoyita Assumani ni umwe mubakora umwuga w’ubumotari avuga ko usanga rimwe na rimwe impanuka ziterwa n’abantu batwara abagenzi batabifitiye ibyangombwa bahura n’inzego za polisi zikorera mu muhanda ubundi bagahita birukanka bigatuma bashobora gukora impanuka.

AIP kayonga alphonse arimo kubigisha uburyo bakwiye kwirinda impanuka mu muhanda.
AIP kayonga alphonse arimo kubigisha uburyo bakwiye kwirinda impanuka mu muhanda.

Asanga hari n’abandi batwara ibinyabiziga banyweye inzoga ndetse n’ibiyobyabwenge ugasanga bibatera kugenda nabi mu muhanda.

Twahirwa Alphonse nawe utwara abagenzi muri tagisi nto izwi kwizina rya mini Bus mururimi rw’amahanga, avuga ko hari igihe abagenzi nabo bateza impanuka kuko hari aho byagaragaye usanga abantu bari mu modoka ariko agafungura ikirahure bagasohoramo umutwe kuburyo indi modoka ishobora kuza ikamucaho ikaba yamukubita wa mutwe nabyo bigateza impanuka.

Ikindi cyagarutsweho n’ikibazo cy’abanyamagare usanga bagenda ku magare barekuye yakubitana n’ikindi kinyabiziga ugasanga habayeho impanuka nk’uko Twahirwa Alphonse akomeza abivuga.

Abatwara ibinyabiziga basabwe kugenda neza mu muhanda.
Abatwara ibinyabiziga basabwe kugenda neza mu muhanda.

Ubuyobozi bwa polisi ikorera mu karere ka Gicumbi hamwe ni inzego zitandukanye z’ubuyobozi bwafashe ingamaba zo gukumira izo mpanuka.

Zimwe muri izo ngamba harimo gukora ubukanagurambaga mu batwara ibinyabiziga ndetse no guhana umuntu wese uzafatwa atubahirje amategeko yo kugendera mu muhanda kandi neza, nk’uko byagarutsweho n’umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyaruguru Supt Hitayezu Emmanuel.

Avuga ko Pilisi y’u Rwanda yashyizeho ukwezi kwahariwe ibikorwa by’umutekano wo mu muhanda kugirango abantu barusheho gukumira impanuka ziri kubera mu muhanda muri iyi minsi.

Ati “Ikigenderewe cyane nukugirango izo mpanuka zigabanuke ndetse zicike burundu icyo dusaba abatwumva n’ukwirinda izo mpanuka dusaba cyane abatwara ibinyabiziga kuko aribo bakunze kuba ba nyirabazana.”

Kuruhande rw’abagenzi Supt Hitayezu Emmanuel yabasabye ko igihe babonye umuntu wese utwaye imodoka ari mu makosa yaba ay’umuvuduko ukabije ndetse nayo kugenda avugira kuri terefone bazajya bahita bandika ubutumwa bugufi bakohereza ku 112 bityo izo mpanuka zigakumirwa zitaraba.

Avuga ko ubu muri buri modoka itwara abagenzi hagomba kuba ahri ahantu handitse numero ya polisi niy’ikigo gishinzwe gutwara abagenzi RURA ndetse na puraki z’iyo modoka ku buryo umugenzi bizajya bimworohera guhita atanga amakuru ku nzego zibishinzwe.

Izindi ngamba zafashwe zo gukumira impanuka harimo gushyira ibyapa ku muhanda ahabugenewe, kugena amasaha umushoferi agomba guhagurukira nisaha agomba kugerera aho agomba kujya ukurikije urugendo ruhari.

Gutendeka abagenzi ntibyewe, gukomeza gukumira impanuka zo mu mihanda hafashwe ibihano bikarishye aho byakubwe inshuro zigera ku icyenda kuwo bizagaragaraho ku ariwe wateje impanuka.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

impanuko byo muri iyi minsi ziteye inkeke kandi abayobozi bacu turabashimira uko babihagurukiye, ntacyo tukibaye

karasanyi yanditse ku itariki ya: 16-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka