Gatumba: Abantu bataramenyekana batemaguye inka y’umucikacumu

Mu rucyerera rwa tariki 08/04/2013, abantu bataramenyekana batemaguye inka y’umugore witwa Mugiraneza Ernestine wo mu kagali ka Cyome mu murenge wa Gatumba ho mu karere ka Ngororero maze bayisiga ivirirana barigendera.

Mugiraneza Ernestine wacitse kwicumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994, akaba ari mu barokotse batishoboye bubakiwe bakanorozwa, iyo nka yahawe muri gahunda ya Girinka ikaba ariyo yatemwe n’abantu ubu bagishakishwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Cyome ibyo byabereyemo yadutangarije ko hari abaturage bari basanzwe bafitiye Mugiraneza ishyari kuko yubakiwe inzu nziza n’umuryango FPR-Inkotanyi.

uyu mugore kandi ngo afite ubumuga bw’akaguru, akagira umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe kandi yatanye n’umugabo we.

Hamaze gufatwa abantu barindwi bakekwaho gukora icyo cyaha cyo gutema inka kandi iperereza rya Polisi riracyakomeje. Iyo nka yatemwe ubu iri kuvurwa n’abavuzi b’amatungo.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon hamwe n’abandi bayobozi ndetse na Polisi bakoranye inama n’abaturage bo muri ako kagali babasaba gufatanya mu gutahura abatemye iyo nka no gukumira ibyaha bitarakorwa ndetse no kurwanya icyabangamira ubuzima n’umubano w’Abanyarwanda.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka