Gakenke: Imodoka ipakiye amakara yakoze impanuka babiri barakomereka

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Daihatsu yari ipakiye amakara yakoze impanuka mu Kagali ka Munyana,Umurenge wa Minazi mu karere ka Gakenke, abagore babiri barimo barakomereka umwe ku buryo bukomeye.

Iyi modoka ifite puraki RAA 292 Z yavaga mu Karere ka Gakenke ijyanye amakara mu Mujyi wa Kigali yaguye tariki 01/12/2013, bikekwa ko umushoferi yananiwe gukata ikoni ry’ahantu hitwa mu Kinunga mu Kagali ka Munyana, imodoka igusha urubavu, abagore babiri barimo barakomereka.

Imodoka yagushije urubavu, amakara arameneka.
Imodoka yagushije urubavu, amakara arameneka.

Umugore umwe yakomeretse mu mutwe naho undi uretse ibikomere byo mu mutwe yavunitse akaboko, bombi bahise bihutanwa n’imbangukiragutabara bajyanwa ku Bitaro bya Ruli kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Usibye amakara yanyagiye mu muhanda, iyo modoka yo ntabwo yangiritse cyane yahombaye mu ruhande yaryamiye n’ikirahuri cy’imbere [pare-brise] kirameneka.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka